Yannick mukunzi agiye gukora ubukwe n’umugore we

Umukinnyi w’ikipe Sandvikens IF yo muri Suede Yannick Mukunzi agiye gukora ubukwe n’umugore Iribagiza Joy nyuma y’imyaka ibiri basezeranye imbere y’amategeko.

Imihango y’ubukwe iteganyijwe ni ugusaba no gukwa, gusezerana imbere y’Imana no kwiyakira. Byose bizabera muri Heaven Garden ku i Rebero tariki 08 Mutarama 2023.

Yannick Mukunzi na Iribagiza Joy bagiye gukora ubukwe nyuma y’imyaka itatu basezeranye imbere y’amategeko.

Aba bombi bafitanye abana babiri kuri ubu batuye muri Suede aho Mukunzi Yannick akinira ikipe ya Sandvikens IF.

Uyu mugabo yaciye mu ikipe ya APR FC, na Rayon Sports mbere y’uko yerekeza ku mugabane w’u Burayi.

Yannick Mukunzi na Iribagiza Joy bagiye gukora ubukwe

Share