Vanessa Mdee na Rotimi bagiye kwibaruka imfura

Umuhanzi n’umukinnyi wa Filime Rotimi n’umukunzi we Vanessa Mdee ukomoka muri Tanzania baritegura kwibaruka imfura.

Ikinyamakuru People nicyo cyashyize hanze amafoto y’umwihariko agaragaza Vanessa Mdee akuriwe ari kumwe n’umugabo we.

Mu Ukuboza umwaka ushize nibwo Rotimi yambitse impeta Vanessa Mdee amusaba ko yazamubera umugore.

Iby’urukundo rwabo byatangiye kujya ahagaragara mu 2019. Rotimi yavuze ko yahuriye na Vanessa Mdee mu birori byabereye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Nyuma Vanessa Mdee yaje gusubira iwano muri Tanzania ariko bakomeza kuganira birangira bivuyemo urukundo rukomeye, Rotimi atandukana n’uwo bari kumwe.

kuri ubu barabana muri Altanta muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Rotimi ni umukinnyi wa filime akaba n’umuririmbyi ukunzwe.

Yakunzwe mu ndirimbo yitwa “In My Bed”, “Love Some Body” inagaragaramo Vanessa Mdee.

Share