Urwibutso rwo mu bwana Sintex afite kuri murumuna we Arthur

Umuhanzi Sintex akaba na mukuru w’umunyarwenya Nkusi Arthur avuga ko ikintu amuziho mu bwana bwe yagiraga ubwitonzi ndetse akaba umunyabwenge.

Mazimpaka Jones Kennedy ni umwe mu bantu bake babyaye abana benshi b’abanyempano ndetse bakabasha kwamamara mu gihugu cyose. Ni we se Nkusi Arthur umunyamakuru wa KISS FM akaba n’umunyarwenya ukomeye ndetse n’umuhanzi Sintex.

Mu kiganiro cya Breakfast kuri KISS FM, Sintex na se ni bari abatumirwa aho bavuze ibiberekeyeho nk’umuryango ukomokamo abanyempano.

Sintex yabajijwe uko afata gukorana na murumuna we Arthur nk’umufasha mu muziki we, avuga ko ibyo bakora byose babanza kubyumvikanaho ntawe ubangamiye undi.

“Dufata ibyemezo tukumvikana aho numva ntanyura nkamubwira nti iki kirangora ntabwo nagikora cyangwa se nanjye icyo nakora cyamubangamira akambwira ati ntabwo binkorera. Kuba dukorana ari murumuna wanjye njyewe ndi mukuru we hari icyo mwungukuraho.”

Agaruka ku byo yibuka mu bwana bwa Arthur, Sintex yavuze ko murumuna we yari umwana utuje, by’umwihariko ntazibagirwa mugenzi wabo wajyaga amukubita.

Ati “Mu bwana bwacu Arthur twari tumeze nk’impanga twaragendanaga ahantu twigize La Colombiere njyewe nigaga imbere ye gato ni ukuvuga ngo yari wa mwana w’umutesi, ucecetse,… hari umuhungu witwaga Gisagara John yaramukubitaga agahita aza kundegera ubwo nanjye na John tukarwana.

Uretse ubwitonzi bwarangaga Arthur, ngo yari umwana uzi ubwenge. Ibi binashimangirwa na se wemeza ko nta makosa menshi yagiraga nk’aya Sintex.

Sintex n’umubyeyi we mu kiganiro Breakfast

Share