Urujijo ku mubare w’abana ba Weasel uheruka kubyarana na Miss Sandra Teta

Tariki 17 Gicurasi 2020 mu muryango wo kwa Mayanja bavugije impundu z’ibyishimo nyuma y’uko umuhungu wabo Douglas mayanja uzwi nka Weasel abyaranye umwana w’umukobwa n’umunyarwandakazi Sandra Teta.

Joseph Mayanja uzwi nka Jose Chameleone, na Pius Mayanja uzwi nka Pallaso bifashishije imbuga nkoranyambaga zabo baha ikaze Star Maria Mayanja mu muryango wabo.

Uyu mwana Weasel yamubyaranye n’umunyarwandakazi Sandra Teta wabaye igisonga cya kabiri cya Miss w’icyahoze ari kaminuza ya SFB.

Uyu mukobwa ukora ibijyanye no gutegura ibitaramo mu tubyiniro dutandukanye mu Mujyi wa Kampala yatangiye kuvugwa ko akundana na Weasel.

Uyu ni we musore wa gatatu wamenyekanye ko akundana na Teta nyuma ya Prince Kid na Derek wo mu itsinda rya Active mu gihe bigoye kumenya umubare nyawo w’abamaze gukundana na Weasel.

Star Maria Mayanja ni imfura kuri Sandra Teta ariko kuri Weasel abantu bavuga ko ashobora kuba akurikira abandi 20 n’ubwo bigoye kubyemeza

Inkuru nyinshi zagiye zandikwa n’ibinyamakuru byo muri Uganda byemeza ko Weasel wahoze aririmbana na nyakwigendera Radio mu itsinda rya Good Lyfe,  yaba ari umwe mu bantu bafite abana benshi muri iki gihugu ku myaka ye.

Bivugwa ko aba bana Weasel yagiye ababyarana n’abakobwa batandukanye bamwe nta bemere kuko nta rukundo ruhamye bigeze bagirana abandi bo ngo nta n’ubwo abazi.

Mu 2016 Weasel yabajijwe ku byavugwaga ko afite abana 20, abitera utwatsi yemeza abana yemera ari batatu. Kuva icyo gihe amaze kubyarana n’abagore batatu abandi bana bane bivuze ko abo yemera ari barindwi gusa.

Yabyaranye na Samira Tumi abana babiri,  abyarana n’uwitwa Audrey umwana umwe, afitanye na Tailla Kassim umwana umwe na Sandra Teta uheruka kumwibarukira umukobwa.

Uko Weasel abyabaye abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga bavuga ibyo bishakiye, bijyanye n’abana amaze gufatanya n’Imana kurema.

Mu 2018 ubwo yabatirishaga umwana we w’umukobwa yabyaranye na Audrey ibinyamakuru bitandukanye byanditse ko icyo gihe Weasel yari afite abana 32.

Icyo gihe se, Gerard Mayanja, yamusabye ko akwiye kureka kubyara kuri buri gasozi agashaka umugore, ku buryo bakwiye kuzasubira mu kiliziya batashye ubukwe aho kwitabira umuhango wo kubatirisha.

Inkuru z’uko Weasel yaba afite abana bashobora kuba bavamo amakipe abiri y’umupira n’abasimbura babo, zageze no kuri nyina biramubabaza maze mu mwaka ushize arabyamagana.

Proscovia Mayanja yavuze ko abuzukuru be babyawe na Weasel ari bane gusa kuko ari bo bajya babasura, ndetse yemeza ko bahamagaje buri mukobwa waba yarabyaranye n’umuhungu we ari habura n’umwe.

Ati “Douglas nta bandi bana afite. Iyo aba abafite muba mwarabamenye nk’uko mwamenye abandi.”

Sandra Teta aherutse gutangaza ko nta kibazo atewe no kuba umukunzi bivugwa ko yabyaye abana benshi kuko nta mugore uzwi yigeze ashaka ngo abe ari uwa kabiri.

Inkuru z’ubukwe bwa Weasel zagiye zitangazwa mu bihe bitandukanye ariko bikarangira butabaye. Yaba agiye gukura umugeni mu rwa Gasabo?

Umwana Weasel aheriutse kubyarana na Sandra Teta bivugwa ko ashobora kuba ari uwa 21
Weasel afitanye abana babiri na Samira
Tallia Kassim ni we uheruka kubyarana na Weasel

Share