Urubanza rwa Prince Kid rwongeye gusubikwa

Author

Categories

Share

Urubanza rwa Prince Kid rwari rutegerejwe kuri uyu wa 17 Ugushyingo 2022 rwasubitswe rwimurirwa ku wa 25 Ugushyingo 2022.

Ni icyemezo yasabye ko gifatwa afatanyije n’abamwunganira mu mategeko bavugaga ko batakomeza iburanisha mu gihe batazi neza abatangabuhamya urukiko ruvuga aho bari.

Ibi byaturutse ku kuba abatangabuhamya bari biyambajwe n’urukiko bari bifashishije ikoranabuhanga, Prince Kid n’abamwunganira basabye urukiko ko urubanza rwasubikwa abo batangabuhamya bagashakirwa ahantu hizewe babutangira.

Ubwo yari asohotse mu cyumba cy’iburanisha, Me Nyembo wunganira Prince Kid mu mategeko yabwiye itangazamakuru ati “Twifuje ko abatangabuhamya babazwa bari ahantu hizewe.”

Uyu mugore yagaragaje ko urukiko arirwo rufite mu nshingano kugena aho abatangabuhamya bazabarizwa, ariko ko bo basanga batewe impungenge no kubabarizwa kuri Skype.

Byari byitezwe ko uru rubanza ruburanishwa ku wa 15 Ugushyingo 2022 ruza gusubikwa rushyirwa ku wa 17 Ugushyingo 2022 none nabwo rwongeye gusubikwa.

Prince Kid yatawe muri yombi ku wa tariki 8 Gicurasi 2022 akurikiranyweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina bikekwa ko yakoreye bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda yari amaze igihe ategura.

Ashinjwa ibyaha bibiri birimo gusaba cyangwa gukoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Author

Share