“Uriya we ni ikigirwamana cyanjye”-Fireman avuga ku mukobwa yambitse impeta

Umuraperi Uwimana Francis uzwi nka Fireman avuga ko umukunzi we, Kabera Charlotte, aherutse kwambika impeta amufata nk’ikigirwamana bitewe n’agaciro gakomeye amuha!

Mu Mpera z’Ukwezi kwa Kanama 2020 Fireman yatunguye benshi ubwo yashyiraga hanze amafoto yambika umukunzi we impeta akamusaba yo yazamubera umufasha.

Nibwo bwa mbere uyu musore wiyise Umuhungu wa Muzika yari ashyize ahagaragara ibijyanye n’urukundo rwe kuva yakwamamara muri Tough Gang.

Ubwo yamurikaga indirimbo ye nshya “Ni neza”, mu kiganiro Drive kuri KISS FM, Fireman yavuze ko umukunzi we ari uw’agaciro gakomeye kuko atigeze amwanga mu bihe yari yarajyanywe kugororerwa Iwawa.

Ati “ Uriya we ni ikigirwamana cyanjye. Ntabwo nzi ukuntu twahuye ni Imana yabikoze, njyewe ntabwo ndi mwiza cyane iyo bigeze ku bintu by’abakobwa. Tumaranye imyaka ibiri yarantegereje mu bihe byose naciyemo, urumva agaciro afite kuri njye.”

Fireman avuga ko ubukwe butari kera, gusa atahita atangaza amatariki ubu. Ati “Tuzabishyira imbere y’abantu, Imana n’amategeko.”

“Ni Neza” Fireman yakoranye na Symphony Band ishimangira ibihe byiza urukundo arimo muri iyi minsi, ikaba yarasohokanye n’amashusho yayo.

Fireman avuga ko umukunzi we amufata nk’ikigirwamana cye!
Fireman afite indirimbo nshya yise “Ni Neza”

Share