Uncle Austin yakoresheje Miss Isimbi Amanda mu mashusho y’indirimbo ye “Ku Mutima”-VIDEO

Umuhanzi Uncle Austin yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye yise “Ku Mutima” igaragaramo Isimbi Amanda wabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’icyahoze ari kaminuza ya SFB 2014.

Ku mutima ni indirimbo yakozwe na Element muri Country Records ikaba yaragiye hanze mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gicurasi 2020.

Ni indirimbo yumvikanamo imitoma itangaje imenyerewe kuri uyu muhanzi. Hari nk’aho avuga ngo “Uri igitunguru cy’umutima wanjye, Ese ubundi mukunzi kuki utari google ngo njye ngu searching”,  n’ibindi.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, Uncle Austin yanashyize hanze amashusho y’iyi ndirimbo, akaba yaratunganyijwe na Meddy Saleh.

Muri aya mashusho hagaragaramo umukobwa w’icyamamare witwa Isimbi Amanda. Uyu yabaye igisonga cya mbere cya Nyampinga w’icyaho ari kaminuza ya SFB mu mwaka wa 2014.

Uyu mukobwa ujya utegura ibirori bitandukanye haba mu mujyi wa Kigali no muri Kampala, mu mwaka ushize yigeze kuvugwaho gukundana n’uwahoze ari umukinnyi wa Rayon Sports, Michael Sarpong gusa yaje kubihakana.

“Ku Mutima” ni imwe mu ndirimbo ziri kuri alubumu Uncle Austin ateganya gushyira hanze n’ubwo ataratangaza igihe azabikorera.

Isimbi Amanda ni we mukobwa ugaragara mu mashusho y’indirimbo ya Uncle Austin

Share