Umwana w’i Karongi! Ibiteye amatsikokuri Element, Producer ugezweho i Kigali

Hari ku mugoroba wo ku wa Gatanu ubwo Bruce Melodie yakoraga indirimbo ye yise “Henzapu” yifashishije imbuga nkoranyambaga yereka abakunzi be uko biba byifashe iyo bari gukora indirimbo.

Muri iki gikorwa hagaragayemo isura nshya, umusore ukiri muto witwa Element ari we wari wicaye imbere ya Piano yiteguye gukora iyi ndirimbo.

Bruce Melodie icyo gihe yavuze ko uyu Element nubwo atamenyerewe mu kibuga cya muzika ariko afite ubuhanga budasanzwe ari nayo mpamvu yemeye ko bakorana.

Indirimbo yarakozwe irarangira, irasohoka ndetse iri mu zikunzwe muri iyi minsi.

Mu Cyumweru gishize, Uncle Austin na we yashyize hanze indirimbo yise “Ku Mutima” nayo yarambitsweho akaboko n’uyu musore, ibintu bishimangira ubuhanga abahanzi bakomeye bamusanzemo.

HOSE! yaganiriye na Element ubusanzwe witwa Mugisha Fred Robson akaba afite imyaka 20 y’amavuko, atubwira ku rugendo rwe mu gutunganya umuziki.

Uyu musore wavukiye akanakurira i Karongi mu Burengerazuba bw’u Rwanda, avuga ko mu bwana bwe yari afite inzozi zo kuzaba umukinnyi ukomeye w’umupira w’amaguru.

Ati “Njyewe nkiri muto numvaga ko nzaba umukinnyi w’umupira w’amaguru kuko ku ishuri bananyitaga Bresilien. Ariko ngeze muri mashuri yisumbuye natangiye kujya muri korali ntangira no kujya mvumba gitari.”

Ubwo yajyaga kwiga mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye, nibwo yazibukiriye ibyo gukina umupira w’amaguru nyuma y’aho yari amaze kugirwa DJ w’ikigo ari nabwo yatangiye kwiga gucura injyana akoresheje porogaramu ya FL Studio.

Urugendo Karongi-Kigali

Umunsi umwe yavuye iwabo mu ajya mu mujyi wa Kigali aho yari mu bijyanye no guhinduza indangamuntu ye, ariko birangira ahuye na Iyzo Pro wakoreraga muri NEP Records, kuri we ngo byari igitangaza kubona abahanzi bakomeye barimo DJ Pius.

Ati “Hari inshuti yanjye yambwiye ngo impuze na Iyzo kuko najyaga ncura injyana (beats). Tujyayo dusangayo abahanzi bakomeye barimo DJ Pius. Kuri njyewe numvaga ari ibintu bidasanzwe.”

Element wari ufite gahunda yo kwereka Iyzo ko ari umucuranzi mwiza, byarangiye agaragaje impano yo kuririmba, amusaba ko yaba n’umuhanzi.

Ati “Icyo gihe nahise ninjira mu bintu byo kuririmba, ibyo gutunganya indirimbo nsa n’ubyibagirwa ariko ndi mu rugo nkanjya nikorera injyana nkaziririmbamo. Iyzo yari yaranyemereye kumfasha.”

Iyzo ngo yaje kubura umwanya, amuhuza n’ubuyobozi bwa Country Records ngo bumukurikirane mu muziki ariko kuburabuzwa n’abatunganya indirimbo bimutera umujinya wo kureka kuririmba yiyemeza gusubira mu bya mbere.

Ati “Twagiye gushaka aba producer ngo bankorere, barampobagiza bamburira umwanya. Batumye ngira umujinya mwiza ndavuga nti ‘ibintu byo kuba umuhanzi ndabirambiwe nubundi kuva kera ntabwo nashakaga kuba umuhanzi.”

Abifashijwemo n’umuyobozi wa Country Records, NoopJa yashatse amahugurwa y’amezi atandatu mu bijyanye no gutunganya indirimbo yahawe n’aba producers bo muri Nigeria.

Muri kanama umwaka ushize nibwo Element yatangiye gutunganya indirimbo z’abandi bahanzi n’ubwo abensh batazwi.

Bruce Melodie yamumurikiye Isi

Kugira ngo Element atangire gukorana na Bruce Melodie byaturutse kuri Danny Vumbi wabahuje nyuma yo kumuha injyana y’indirimbo ye yise “Muto.”

Yemeza ko indirimbo “Henzapu” yakoreye Bruce Melodie yamubereye nk’itara ryamucaniweho kuko kuva ubwo abahanzi bamumenye bagatangira no kumugana.

Ati “ Henzapu yamfashije ikintu gikomeye cyane. Ubundi Bruce Melodie akorerwa n’abantu babiri gusa, ubwo nabaye uwa gatatu. Twayikoze live, Bruce Melodie asa n’aho ari kumurika, abahanzi benshi batangiye kumenya kubera Henzapu. Hari n’abantu bumva Element ariko batazi uwo ari we.”

Uretse Bruce Melodie na Uncle Austin, Element amaze gukorana n’abandi barimo Christopher, Davis D, Sintex, n’abandi yirinze kuvuga.

Intego y’uyu musore ngo ni uko mu myaka itanu iri imbere azaba amaze gushyira itafari rigaragara ku muziki nyarwanda, byibuze ukagera ku rwego nk’urw’uwo muri Nigeria ugezeho.

Element ni producer ugezweho mu Rwanda n’ubwo amaze igihe gito
Element yihaye imyaka itanu ngo abe ari producer ukomeye muri Afurika
Reba uko Element yakoze Henzapu ya Bruce Melodie

Share