Umuriro watse! Ariel Wayz arashinja Juno Kizigenza kumuca inyuma

Uburakari ni bwose, umujinya w’umuranduranzuzi Ariel Wayz afite waahgurutsa indege! Imitoma yateranaga na Juno Kizigenza yimukiye ibitutsi no gucyocyorana.

Byatangiye abafana b’umuziki bavuga ko basa, ngowagira ngo ni abavandimwe, ngo bafite inyinya zisa, baza guhura banakorana indirimbo bise “Away”.

Ibyari indirimbo byavuyemo urukundo rweruye, mbere y’uko ijya hanze amashusho agaragaza Juno Kizigenza na Ariel Wayz basomana yagiye hanze, na ndetse na nyuma twabonye amashusho menshi bahuej urugwiro bisa nk’aho bakundana koko!

Nyuma yo gusohora Away ikanakundwa bikomeye byari bigoye kubona Ariel Wayz atari kumwe na Juno Kizigenza ndetse bagiye baririmbana mu bitaramo bitandukanye.

Umwaka ujya kurangira aba bombi batangiye kugaragaza ko hari ibibazo hagati yabo ndetse Juno Kizigenza we yandika kuri Instagram yemeza ko yongeye kuba wenyine nta mukunzi afite.

Juno yaciye inyuma Ariel Wayz

Ariel ugaragaza ko yahemukiwe na Juno yariye karungu noneho! Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri Ariel Wayz yashyize amashusho kuri Twitter agaragaza Juno ari gutanga nomero ze za telefone kuri Instagram.

Ibi ntibyigeze bishimisha na gato Wayz maze mu burakari bwinshi n’ibitutsi ati “ndaje nkwereke uwo ndi we.”

I saa saba n’iminota 20 Ariel Wayz yasubiye kuri Twitter maze ashyira hanze ibiganiro byose yagiranye na Juno Kizigenza byerekana intandaro y’ibibazo bafitanye.

Iby’ibi biganiro byatangiye tariki 27 Ukuboza 2021 ubwo Ariel Wayz yabazaga Juno Kizigenza aho ari ariko umusore ntashake kuhamubwira.

Ariel Wayz yabwiye Juno Kizigenza ko yamubeshye ko yagiye kwizihiza Noheli hamwe n’abo mu muryango we nyamara ari kumuca inyuma hamwe n’umukobwa uba mu mahanga.

Yongeyeho ko yamukuye mu bantu barepa ibyo ashyira kuri Snapchat ariko ari iby’ubusa kuko inshuti za Juno zimubwira ibyo akora byose.

Bakomeje guharira Ariel Wayz asaba Juno Kizigenza ko yamusanga mu rugo bakabonana ariko Juno amubwira ko yaboneka ku wa Gatatu.

Iki kiganiro cyarangiye ntacyo bagezeho, Ariel Wayz nawe yanze ko babonana kuri uwo munsi!

Filime igeze aharyoshye?

Kuva Ariel Wayz na Juno Kizigenza batangira kuvugwa mu nkuru z’urukundo hari abantu batigeze bemera ko ari ukuri ahubwo bavuga ko ari uburyo bwo gushakwa kuvugwa.

Ibi bavuga ko ari igisa na filime yanditswe neza ndetse ko byari bizwi ko bazashwana bidatinze kugira ngo bahore mu matwi y’abafana babo.

Gahunda ihari ni uko buri umwe muri aba azashyira hanze indirimbo ivuga kuri mugenzi we ndetse bidatinze ngo bashobora kongera kwiyunga nabwo bakabikorera indirimbo.

Zabyaye amahari hati ya Juno Kizigenza na Ariel Wayz

Share