Umuraperikazi Cassandra wari waragiye kwiga kudoda, yasubukuye umuziki

Umuraperikazi Cassandra wari warahagaritse umuziki akajya kwiga kudoda, yongeye kuwusubukura ashyira hanze indirimbo yise “Urakuze” yakoranye na Mozzey Yemba Boy.

Cassandra ni umwe mu bahanzikazi bashya bigaragaje mu mwaka wa 2018 na 2019 cyane cyane mu ndirimbo yise “Nturi My Type” yakoranye na Mukadaff.

Yari amaze igihe kinini atumvikana mu ruhando rwa muzika, gusa muri uku kwezi yashyize hanze indirimbo yise “Urakuze” yafatanyije na Mozzey Yemba Boy.

Ni indirimbo igaragaza igaruka ry’uyu mukobwa uri muri bake biyeguriye injyana ya Hip Hop.

Mu kiganiro na HOSE!  Cassandra yavuze ko yari ahugiye mu kwiga ubudozi, kuko yakuze afite inzozi zo kuba umunyamideli.

Ati ” Nari naragiye mu yindi mishinga y’ubucuruzi nzamurika muri Mutarama umwaka utaha no kwiga kudoda imyenda. Nahoranye inzozi zo kuba umuhanzi w’imideli noneho ubu nibyo mba nkora nyuma y’umuziki.”

Cassandra avuga ko ageze ku rwego rwiza rwo kudoda ku buryo mu mashusho y’iyi ndirimbo ye nshya hagaragaramo iyo yikoreye, ibintu azakomeza no mu zindi ndirimbo ze.

Ati ” Ndonda byose umunsi mu mashusho nzajya nkora ntihazajya haburamo imyenda nidodoye no muri Urakuze hagaragaramo imyenda nahereyeho nidodera.”

Cassandra avuga ko gufatanya ubudozi n’umuziki bitazabangamirana kuko ‘ibitaramo bidahoraho ndetse akaba akunze kujya muri studio mu masaha y’ijoro.

Arateganya guhindura imikorere ye mu bijyanye na muzika ndetse ko hari indirimbo yamaze gutunganya ateganya gushyira hanze vuba aha.

Cassandra yari amaze iminsi ahugiye mu kwiga ubudozi
Cassandra yasubukuye umuziki

Share