Umuraperikazi Cardi B yasabye gatanya

Umuraperikazi wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Cardi B, yasabye gutandukana byemewe n’amategko n’umugabo we Offset bamaranye imyaka itatu.

Ikinyamakuru Sky News cyanditse ko uyu muhanzikazi w’imyaka 27 yatanze ikirego mu Mujyi wa Atltanta muri Leta Georgia kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Nzeri 2020.

Bivugwa ko Cardi B ashaka kubana n’umwana babyaranye akanasaba ko Offset we yajya atanga indezo.

Aba bombi ngo bamaze gutandukana mu buriri ndetse urugo rwabo rwamaze gusenyuka burundu, igisigaye ni ukubyemeza imbere y’amategeko.

Biteganyijwe ko urukiko ruzanzura kuri iyi gatanya tariki 04 Ugushyingo 2020.

Si ubwa mbere mu rugo rw’ibi byamamare havugwamo imihingeri, kuko no mu 2018 Cardi B yigeze gutangaza ko batandukanye ariko nyuma baje kwiyunga.

Cardi B usanzwe yitwa Belcalis Marlenis Almanzar, yakozwe ubukwe mu ibanga na Offset usanzwe witwa Kiari Cepheus, muri Nzeri 2017, ubu bakaba bafitanye umwana umwe witwa Kulture Kiari Cephus.

Cardi B na Offset bagiye gutandukana nyuma y’imyaka itatu babana
Cardi B na Offset bafitanye umwana umwe w’umukobwa

Share