Umuraperi P Diddy yashinze ishyaka rya politiki

Umuraperi wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatangije ishyaka rya politiki ndetse anatangaza ko ashyigikiye Joe Biden mu matora ya perezida w’iki gihugu.

Tariki 15 Ukwakira 2020 nibwo Sean Diddy Combs yatangaje ku mugaragaro ko yashinze ishyaka rya Politiki yise Our Black Party.

Uyu muhanzi uri mu bakize kurusha abandi ku Isi yavuze ko iri shyaka rye rifite umugambi wo gushyira imbere inyungu z’abirabura bo muri Amerika.

Sean Combs yavuze ko kujya muri iri shyaka rye ntaho bihuriye no kuba waba usanzwe uba mu ry’abarepubulikani cyangwa aba demukarate.

Uyu mugabo w’imyaka 50 yavuze ko mu matora y’umukuru w’igihugu agiye kuba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ashyigikiye Joe Biden yemeza ko Donald Trump bahanganye akwiye  kuva ku butegetsi.

Ati “ Ikintu cy’ibanze ni ugukura Donald Trump mu biro by’umukuru w’igihugu. Agomba kugenda. Ntabwo kumwerera ko akomeza kuducamo ibice.’

P Diddy ashinze iri shyaka rigamije kuvugira abirabura nyuma y’igihe kitari gito hamaganwa ivanguraruhu ryiganje muri iki gihugu.

P Diddy yiyemeje kuvugira abirabura baba muri Amerika

Share