Umuraperi Mwana Fa n’umujyanama wa Diamond babaye abadepite

Umujyanama wa Diamond Platnumz, Shaban Hamisi Taletale uzwi nka Babu Tale, n’umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania Hamis Mwinjuma wamenyekanye nka Mwana Fa, batorewe kuba abadepite mu nteko ishinga amategeko ya Tanzania.

Babu Tale yatowe ahagarariye agace ka Morogoro y’Amajyepfo, mu gihe Mwana Fa we yatowe ahagarariye agace ka Muheza.

Babu Tale ubwo yiyamamazaga ku itike y’ishyaka CCM (Chama Cha Mapinduzi) riyoboye igihugu, yatsinze umukandida wa Chadema, Yosepher Komba.

Aba bagabo b’ibyamamare muri Tanzania binjiye mu nteko babisikana n’umuhanzi ukomeye muri icyo gihugu, Joseph Haule, wamenyekanye nka Professor Jay, watsinzwe n’umukandida wa CCM, Dennis Lazaro, bimukura ku ntebe yari amazeho imyaka itanu.

Mwana Fa yatangiye umuziki afite imyaka 12 y’amavuko, hari mu 1995. Icyo gihe yashinze itsinda rya muzika yise Black Skin. Mu 1998 nibwo Mwana Fa yimukiye i Dar es Salaam agiye kwiga amashuri yisumbuye no gukora umuziki.

Uko imyaka yagiye ishira niko uyu muraperi yagiye yigwizaho abafana. Yakunzwe cyane mu ndirimbo nka Ingekuwa Vipi, Alikufa Kwa Ngoma, Msiache Kuongea, Bado Nipo Nipo, Yalaiti, Ameen n’izindi.

Mwana Fa yegukanye ibihembo bitandukanye birimo Tanzania Music Awards, East African Music Awards na Channel O Music Video Awards. Ni umwe mu bahanga muri Tanzania, afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza ya Coventry mu gihugu cy’u Bwongereza. Afitanye indirimbo n’itsinda ryo mu Rwanda rya Active yitwa “Slow Down”.

Babu Tale wavutse mu 1982 ni amaze igihe kinini ari umunjyana wa Daimond Platnumz n’abandi bahanzi babarizwa muri Wasafi Records. Yabanje kuba umuhanzi aza kubivamo, ategura ibitaramo ndetse aba n’umunyamakuru mbere yo kuzamura impano z’abahanzi nk’umwuga.

Basanzwe ari ibyamamare ubu binjiye mu nteko ishinga amategeko ya Tanzania

Share