Umunyarwenya Idris Sultan wasetse ifoto ya Perezida Magufuli ashobora gufungwa imyaka itatu

Umunyarwenya Idris Sultan ashobora gukatirwa igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga miliyoni eshanu z’amashilingi ya Tanzania mu gihe yaba ahamijwe icyaha cyo kwibasira Perezida John Pombe Magufuli.

Idris Sultan yatawe muri yombi na Polisi ku wa kabiri w’iki Cyumweru akurikiranyweho ibyaha byifashisha ikorabuhanga.

Ku wa Gatatu yabajijwe kuri ibi byaha ku cyicaro gikuru cya Polisi ya Tanzania ariko banga kumurekura.

Umwunganizi we mu mategeko, Ishabakaki yabwiye BBC ko Idris Sultan akurikiranyweho icyaha cyo kwibasira umukuru w’igihugu.

Ati “Bari kumushinja kwibasira umukuru w’igihugu akoresheje amashusho. Nemeza ko icyo umukiriya wanjye yakoze ari ukunenga mu rwenya kandi nabyo bishobora gufatwa nka politiki.”

Amategeko avuga ko nta muntu adakwiye kohereza amakuru, akoresheje amakuru interineti kandi afite intego yo gutera ubwoba, gutoteza cyangwa kubabaza undi, iyo ahamijwe icyaha ahanishwa igifungo kitari mu nsi y’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni eshanu z’amashilingi ya Tanzania.

Idris Sultan yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze amashusho ari guseka ifoto yak era ya Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli. Iyo ifoto igaragaraza Perezida Magufuli yambaye ikositimju nini, afite umusatsi n’ubwanwa bwinshi.

 Ni ku nshuro ya kabiri Idris Sultan atawe muri yombi. Mu kwezi k’ukwakira umwaka ushize nabwo yatawe muri yombi azira gufata ifoto ye agashyiraho umutwe wa Perezida Magufuli, gusa yaje kurekurwa.

Abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga batangiye inkubiri yo gusaba ko arekurwa kuko gutera urwenya bidakwiye kwitwa icyaha.

Ifoto yatumye Idris Sultan afungwa, Perezida Magufuli ni uri hagati
Idris Sultan ashobora gufungwa imyaka itatu

Share