Umunyarwandakazi Somi mu bahataniye ibihembo bya Grammy Awards 2021

Umuhanzikazi ukomoka mu Rwanda Laura Kabasomi Kakoma uzwi nka Somi yashyizwe mu bahatanira ibihembo bikomeye ku Isi bya Grammy Awards 2021.

Kuri uyu wa 24 Ugushyingo 2020 nibwo hatangajwe urutonde rw’abahanzi bahatanira ibihembo bya Grammy Awards 2021 mu byiciro 83 bitandukanye.

Mu bantu bahanzi bashyizwe mu batahanira ibi bihembo hagaragaramo umunyarwandakazi Somi wamamaye mu gukora injyana ya Jazz, Somi, aho ari mu cyiciro Best Jazz Vocal Album abikesha alubumu yise “Holy Room”

Ibihembo bya Grammy Awards 2021 bizatangwa ku nshuro ya 63 tariki 31 Mutarama 2021. Umunyarwenya Trevor Noah niwe uzayobora ibi birori.

Mu mwaka wa 2018 Somi yegukanye igihembo cya NAACP Image Awards  mu cyiciro cya ‘Outstanding Jazz Album’ yakesheje alubumu ye yitwa “Petite Afrique”.

Muri Gashyantare 2018, Somi yakoreye igitaramo i Kigali cyanitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame.

Somi ahataniye igihembo muri Grammy Awards 2021
Somi ubwo aheruka mu Rwanda igitaramo cyitabiriwe na Nyakubahwa Jeanette Kagame

Share