Umunyarwandakazi Lous and The Yakuza yatowe nk’umuhanzi w’umwaka mu Bubiligi

Umuhanzikazi Lous And The Yakuza ufite inkomoko mu Rwanda yatowe nk’umuhanzi w’umwaka mu gihugu cy’Ububiligi mu bihembo ngarukamwaka bya Red Bull Elektropedia Awards 2020.

Ibi bihembo byatanzwe ku wa Gatatu tariki 25 Ugushyingo 2020, hari ku nshuro 11.

Mu byiciro 10 byatanzwemo ibihembo Lous and the Yakuza ukomoka mu Rwanda yahatanaga muri bitatu harimo umuhanzi w’umwaka, alubumu y’umwaka [Gore], n’indirimbo y’umwaka [Tu es Gore].

Byaje kurangira Lous and the Yakuza atowe nk’umuhanzi w’umwaka ahize abarimo Zwangere Guy na Charlotte de Witte.

Lous and The Yakuza ni umwe mu bahanzikazi bagezweho mu Bubiligi no mu bindi bihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa.

Uyu mukobwa w’imyaka 24 yamenyekanye cyane mu mpera z’umwaka wa 2019 ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye ya mbere yitwa “Dillemme”.

Iyi ndirimbo iri kuri alubumu ye ya mbere yitwa “Gore” izanasohokaho izindi ndirimbo nka Solo, Bon Acteur n’izindi, kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Ukwakira 2020.

Kuririmba abifatanya no kumurika imideli aho akorana n’inzu z’imideli zikomeye mu Bufaransa Chloé, Louis Vuitton n’izindi zikomeye.

Izina rye Lous urisomye uhereye iburyo ubona ijambo ry’icyongereza “Soul” risobanura roho naho Yakuza ni ijambo ryo mu Kiyapani risobanura itsinda ry’abajura.

Marie Peirre Kakoma wavukiye I Libumbashi muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo mu 1996 gusa bitewe n’ibibazo by’intambara byabaye muri iki gihugu umuryango wimukiye mu Bubiligi afite imyaka ine.

Mu 2005 bavuye mu Bubiligi baza gutura mu Rwanda mu mujyi wa Kigali ari naho mama we akomoka baza kuhava mu 2011 basubira mu kuba mu Bubiligi.

Avuga ko kuba yarabaye mu bihugu mu bitandukanye byagiye bimufasha gufunguka mu mutwe no gusobanukirwa Isi kurushaho.

Kuva mu bwana bwe yakundaga kuririmba no kwandika indirimbo. Abahanzi yakunze kumva harimo Aya Nakamura, Whitney Houston, Koffi Olomide, indirimbo za kera [musique classic].

Abo mu muryango we ndetse n’isnhuti ze bamuciye intege  kenshi bamubwira ko nta mpano yo kuririmba afite ariko abima amatwi.

Mu 2018 yasinye amasezerano yo gukora na Sony Music mu Bufaransa na Columbia Records yarotaga kuzakorana nay o kuva mu bwana bwe.

Kuri ubu ni umuhanzikazi uhanzwe amaso ku mugabane w’u Burayi. Aherutse gutoranywa mu bahanzi bane mu Bufaransa bemerewe gufashwa n’ikigo gicuruza umuziki cya Spotify.

Lous and the Yakuza yatowe nk’umuhanzi w’umwaka mu Bubiligi

Share