Umunyamakuru Umuhire Valentin yitabye Imana

Umunyamakuru Umuhire Valentin wakoreye igihe kinini Radio Rwanda n’ibindi bitangazamakuru bitandukanye byo mu Rwanda yitabye Imana azize uburwayi.

Iyi nkuru y’incamugongo ku muryango we, inshuti, n’umuryango mugari w’abanyamakuru muri rusange yamenyekanye mu gicuku cyo kuri uyu wa Kane tariki 07 Mutarama 2021.

Umuhire Valentin wari umaze iminsi arwaye, ngo byabanje gukekwako yaba yaranduye COVID-19 ariko nyuma baza gusanga atari yo gusa akomeza kugira ikibazo cyo guhumeka yoherezwa mu bitaro bya CHUK ari naho yaguye.

Umuhire Valentin ni umwe mu banyamakuru bafatiweho urugero na benshi mu gukunda umwuga w’itangazamakuru. Yari intyoza mu kuyobora ibiganiro mpaka kandi agakunda agusabana na bagenzi be.

Izina ry’uyu mugabo ryamenyekanye cyane ubwo yakoraga mu ishami ry’amakuru kuri Radio Rwanda, akomereza Radio TV 10, Radio Huguka, ndetse yari afite n’ikinyamakuru gikorera kuri interineti cyitwa Value News

Kuri ubu yari umwe mu banyamakuru bakora ikiganiro cyitwa Urubuga rw’Itangazamakuru gica kuri Isango Star TV n’andi maradaiyo atandukanye.

Umuhire Valentin Imana imwakire mu bayo

Share