Umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports yeguye

Umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Rayon Sports, Abrahim Kelly, yeguye ku mirimo ye ku mpamvu avuga ko ari ze bwite.

Hashize iminsi mu ikipe ya Rayon Sports havugwamo umwuka mubi hagati mu buyobozi bwayo.

Nyuma y’aho Perezida wa Rayon Sports Munyakazi Sadate yandkiye ibaruwa Perezida wa Repubulika amusaba gukemura ibibazo biri muri iyi kipe, akanama ngishwanama kagizwe n’abahoze bayobora iyi kipe, beguje komite nyobozi yose.

Perezida Sadate yanze kwegura avuga ko abamweguje nta bubasha bafite, gusa bamwe mu bafatanyije kuyobora muri iyi komite batangiye gukuramo akabo karenge.

Ku wa Gatatu tariki 27 Gicurasi 2020, nibwo uwari Umuvugizi w’Ikipe ya Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul yatangaje ko yeguye ku mpamvu ze bwite.

Ubwegure bwe bwakurikiwe n’ubwa Abrahim Kelly wari umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports, nawe wavuze ko yikuye kuri izi nshingano kubera impamvu ze bwite.

Abrahim Kelly yatorewe kuba umunyamabanga wa Rayon Sports asimbuye Muhire Jean Paul ubu usigaye ari Visi Perezida wa mbere wa Rayon Sports.

Umunyamabanga mukuru wa rayon Sports yeguye nyuma y’umuvugizi
Ibaruwa y’ubwegure bwa Ibrahim Kelly waru umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports

Share