Umukunzi wa Mico The Best yakorewe ibirori bya Bridal Shower

Ngwinondebe Clarisse ugiye gukora ubukwe na Mico The Best, yakorewe ibirori byo gusezera ku rungano [Bridal Shower].

Kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Nzeri 2021, nibwo Clarisse yashyize amafoto kuri Instagram agaragaza ko yishimiye gusezera ku rugano n’abandi babanye, mbere y’uko ajya kubana n’uwo yihebeye

Abitabiriye ibi birori bose bari bambaye imyenda y’urwererane.

Mico The Best aherutse gusezerana Clarisse, mu muhango wabereye mu Murenge wa Nyarugenge.

Tariki 04 Nyakanga 2021 nibwo uyu muhanzi yari yambitse impeta umukunzi we amusaba ko yazamubera umugore.

Mico The Best aherutse kudutangariza ko ubukwe bwe bugomba kuba vuba mu gihe amabwiriza yo kwirinda COVID-19 yaba yorohejwe. Ubukwe buteganyijwe ko buzataha muri uku kwezi kwa Nzeri.

Share