Umukunzi wa Meddy yarangije amasomo ya kaminuza-AMAFOTO

Mimi Mehfra umukunzi w’umuhanzi w’umunyarwanda Ngabo Medard [Meddy] yarangije amasomo y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza.

Mimi yasangije abamukurikira kuri instagram amugaragaza yambaye ingofero n’umwitero by’abarangije amasomo ya kaminuza.

Uyu mukobwa ukomoka muri Ethiopia, yigaga muri kaminuza iri mu Mujyi wa Dallas yitwa Naveen Jindal School of Management yarangije icyiciro cya gatatu cya kaminuza [Masters].

Bitewe n’icyorezo cya COVID-19 nta birori byo gusoza amasomo byigeze biba ahubwo ubuyobozi bw’ishuri n’abarimu batanze ubutumwa kuri aba banyeshuri barangije bifashishije imbuga nkoranyambaga.

Mimi yavuze ko bitari byoroshye gufatanya amaso ye no gukora akazi ke ka buri munsi, ashimira Imana n’abandi bamubaye hafi.

Ati “Imyaka mike ishize yari ikomeye. Yari yuzuyemo ibikomeye n’ibyoroshye. Amasaha y’ijoro kandi nkora n’akazi ka buri munsi byari ingorabahizi ariko nanjye byarankomeje. Ndashimira Imana yanyoboye n’inkunga y’abanjye.”

Abantu batandukanye barimo n’umukunzi we Meddy, by’umwihariko bamushimiye kuri iyi ntambwe ikomeye ateye mu buzima bwe.

Ati “Warakoze cyane mukunzi, umwaka wa 2020 uracyari uwawe.”

Bivugwa ko Meddy na Mimi bashobora gukora ubukwe muri uyu mwaka wa 2020 mu gihe icyorezo cya COVID-19 cyaba kigenje amaguru make.

Mu mwaka wa 2018, ubwo Meddy yitabiraga igitaramo cya East African Party ya 2019, yazanye n’umukunzi we amwerekana mu muryango.

Hari nyuma y’uko bari bavuye muri Ethiopia ku ivuko rya Mimi aho nawe yerekanye umukunzi we mu muryango.

Mimi ni we agaragara ugaragara mu mashusho y’indirimbo ya Meddy yitwa “Ntawamusimbura.”

Umukunzi wa Meddy yishimiye kurangiza amasomo ya kaminuza
COVID-19 yatumye ibirori byo gusoza amasomo bitaba
Reba amashusho agaragaramo umukunzi wa Meddy

MUVUNYI ARSENE

Share