Umukunzi wa Davido yakize COVID-19

Umuhanzi wo muri Nigeria Davido yatangaje ko umugore yakize indwara ya COVID-19 yari amaranye iminsi nyuma yo gupimwa inshuro ebyiri bagasanga ari muzima.

27 Werurwe 2020 nibwo umuhanzi w’icyamamare Davido yatangaje ko yishyize mu kato nyuma yo gusanga umukunzi we yaranduye COVID-19.

David Adedeji Adeleke yavuze ko ubwo yavaga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika amaze gusubika ibitaramo yari afite kubera icyorezo cya COVID-19, umukunzi we Chioma Avril Rowland n’umwana wabo w’umuhungu bari bavuye i London mu Bwongereza.

Icyo gihe ngo bageze ku kibuga cy’indege barasuzumwa basanga nta bimenyetso by’indwara bari kugaragaza, gusa nyuma baza kugira amakenga bongera kujya kwipimisha basanga umukunzi wa Davido,Chioma, ari we wanduye gusa n’ubwo icyo gihe ataragaragaza ibimenyetso.

Nyuma y’ibyumweru bitatu Chioma ari kwitabwaho n’abaganga, Davido yatangaje ko ubu ari muzima nta virusi ikiri mu mubiri we.

Ati “Imana ihabwe icyubahiro. Chioma yasuzumwe inshuro ntiyagasangwamo ubwandu. Mwarakoze kudusengera, turabakunda.”

Muri Nzeri 2019 nibwo uyu muhanzi w’igihangange yasabye  umukunzi we ndetse anamwambika impeta mu amusaba ko bazabana.

Tariki 20 Ukwakira 2019 bibarutse David Adedeji Adeleke Jr umwana wabo w’imfura akaba uwa gatatu kuri Davido.

Davido ari mu byishimo by’uko umukunzi we yakize
Chioma Avril yakize COVID-19 nyuma y’iminsi ari mu bitaro

Share