Umukobwa uzahagararira u Rwanda muri Miss Africa Calabar 2022 yamenyekanye

Mugabekazi Ngoga Anaise yatsinze Munyana Shemsa bari bamaze igihe bahataniye umwanya umwe w’umukobwa uzahagararira u Rwanda mu irushanwa rya Miss Africa rigiye kubera muri Leta ya Cross River muri Nigeria.

Mugabekazi agaragara ku rutonde rw’abakobwa 19 bari guhatanira iri kamba rizatangwa tariki 27 Ukuboza 2022.

Yatsinze Munyana binyuze mu matora yabereye ku rubuga rw’iri rushanwa aho yari imbere n’amajwi 455 mu gihe mugenzi we yari afite 206.

Mugabekazi yitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu 2022 mu gihe Munyana nawe yitabiriye iri rushanwa mu 2018.

Miss Africa Calabar ni irushanwa rihuza abakobwa batandukanye baturuka mu bihugu bya Afurika ribera muri Leta ya Cross River yo muri Nigeria ari nayo iritegura.

Ryatangiye mu 2016, rimaze kwitabirwa n’abanyarwandakazi barimo Uwihirwe Yasipi Casmir waryitabiriye mu 2020.

Ryaje gusubikwa mu 2021 bitewe n’icyorezo cya Covid-19.

Umukobwa wegukanye ikamba ikamba ahabwa 25.000$ arenga gato miliyoni 25 Frw n’imodoka nshya.

Mugabekazi azahagararira u Rwanda muri Miss Africa Calabar 2022
Nyuma yo kudahirwa muri Miss Rwanda abonye amahirwe yo kujya muri Miss Africa Calabar 2022

Share