Umuhanzi Yverry yatangiye gukina filime

Umuhanzi Rugamba Yverry umenyerewe mu ndirimbo zo mu njyana ya R&B, yinjiye muri sinema akora filime y’uruhererekane yise “Ejo”.

Umuziki na sinema ni imwe mu mirimo ikunze kubangikanywa n’abahanzi batandukanye bo mu mahanga ndetse bakuramo amafaranga atari make.

Muri Afurika usanga abanyamuziki batarakangukira kwinjira mu bijyanye na sinema ku rwego rushimishije.

Umwe mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda, Yverry yashyize yatangiye gutunganya filime anakinama yitwa, “Ejo” ndetse anayigaragaramo.
 
Ni filime y’uruhererekane ari gukora afatanyije na One Love Studio, ikazajya inyuzwa ku rubuga rwa YouTube.

Yverry yabwiye HOSE! ko iyi filime ye ivuga ku muziki, ubushabitsi ariko ikanazamo inkuru y’urukundo hagati y’umusore n’umukobwa.

Uretse Yverry, iyi filime igaragaramo umuhanzi Yvanny Mpano nawe uri kwigaragaza mu njyana ya R&B.

Yverry uheruka kumurika alubumu ye ya mbere yise “Love You More” yakoze ndirimbo zakunzwe zirimo “Amabanga”, Nk’Uko Njya Mbirota n’izindi.

Yiyongereye ku rutonde rw’abandi banyamuziki bo mu Rwanda bagiye bakina filime nka Butera Knowless, Aline Gahongayire, Charly, Mico The Best, Young Grace n’abandi.

Nyuma ya Muzika Yverry yongeyeho na sinema

Share