Umuhanzi Shaffy yikuye muri label ya The Ben

Umuhanzi Shaffy ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yatangaje ko yasezeye muri label ya The Ben yitwa Rockhill yari amazemo umwaka umwe.

Mu mwaka ushize nibwo umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yatangije inzu ifasha abahanzi [label] yise Rock Hill mu rwego rwo gufasha abahanzi bakizamuka.

Icyo gihe yatangaje ko yatangiranye n’umuhanzi umwe ari we Shaffy wamenyekanye mu ndirimbo yitwa “Akabanga” nawe akaba asanzwe atuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Nzeri 2020, Shaffy yatangaje ko yamaze gutandukana na Rock Hill ku mpamvu avuga ko ari izigamije guteza imbere umuziki we.

Ati “ Ndashaka gutangaza ko byemewe naretse gukorana na label ya Rockhill. Nafashe icyemezo mu nyungu z’urugendo rwanjye rwa muzika, nkwiye gukora nigenga.”

Shaffy yavuze ko nta kibazo na kimwe afitanye n’uwari umuyobozi we, The Ben, kandi ko bazakomeza kubana nk’abavandimwe ndetse amwubaha nk’umuhanzi w’umunyabigwi yigiraho.

Mu gihe kirenga umwaka Shaffy yari amaze akorana na Rockhill yakoze indirimbo indirimbo ebyiri harimo iyitwa “Akabanga” na “Sukuma” ndetse zarakunzwe ku rwego rwo hejuru.

The Ben agiye kumara umwaka atari muri Amerika, nta bikorwa bya muzika bigaragara uyu musore yigeze akora kimwe mu bishobora kuba byaratumye yiyemeza gusezera.

Kugeza ubu nta wundi muhanzi usigaye muri Rockhill uretse nyirayo The Ben, gusa mu minsi ishize yatangaje ko hari abandi bahanzi yifuza gukorana nabo n’ubwo atabatangaje.

Shaffy yatandukanye na label ya The Ben yari amazemo umwaka

Share