Umuhanzi Lil G yarazimye?

Umuhanzi Karangwa Lionel wamamaye nka Lil G avuga ko atazimye nk’uko hari ababivuga ahubwo ko aba ahugiye mu bindi bikorwa bitari iby’umuziki n’ubwo nawe atawuretse.

Mu 2007 nibwo umuziki w’u Rwanda umwana muto w’umuhungu wazanye amashagaga mu njyana ya Rap.  Indirimbo ze ziganjemo isubirajwi nka “In da Club”, “No Return”, “Nimba Umugabo”, “Akagozi”, “Aca Blague” n’izindi zatumye aba icyamamare atarafa indangamuntu.

Uko imyaka yagiye ishira Lil G yagiye ava mu njyana ya Rap yatangiriyeho atangira no kuririmba ahogoza, ari nako umuziki awufatanya n’ibindi birimo studio ya Round Music yashinze.

Uyu musore w’imyaka 26 hari abantu badatinya kwemeza ko ari mu mubare w’abahanzi bazimye kuko ingano y’ibihangano bye yagabanutse ndetse n’igikundiro kigenda kiyoyoka.

Mu kiganiro Drive cyo kuri KISS FM Lil G yabajijwe niba koko nawe yemera ko yazimye, avuga ko atari byo ahubwo ari uko hari ibindi aba ahugiyemo.

“Ntabwo umuziki ari wo wonyine mpugiraho ariko abafana banshyiraho igitutu nkabakubita akaririmbo. Njyewe mba ngomba gusohora indirimbo nk’eshanu kandi na kera ndumva ariko twagenzaga ahubwo ikintu kiba gihari baba bakumbuye bya bihe nta kintu cyahindutse.”

Gusa ku rundi ruhande Lil G yemeza ko atari mu bahanzi bahagaze neza cyane mu Rwanda n’ubwo atibarira mu b’inyuma.

“Nakwishyize aheza ariko sinkunda kwitaka ariko burya iyo umuntu agihari yicaye aha muri radiyo ikunzwe afite indirimbo nziza ntabwo navuga ko aba ameze nabi. Rero ngiye kwishyura mu binyuma naba nibeshyeye ariko na none mvuze ngo nakwishyira mu b’imbere naba nitatse.”

Lil G yashyize hanze indirimbo nshya yitwa “Uraho Neza” avuga ko ari inkuru mpamo yakuye ku mugabo w’inshuti ye watandukanye n’umugore we.

Lil G ntiyemeranywa n’abavuga ko yazimye
REBA “URAHO NEZA” YA LIL G

Share