Umuhanzi Emmy yambitse impeta umukunzi we-AMAFOTO

Umuhanzi w’umunyarwanda Emmy uba muri leta Zunze Ubumwe z’Amerika yambitse impeta umukunzi we Umuhoza Joyce bamaze igihe bakundana.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo Emmy yashyize amafoto kuri konti ye ya Instagram agaragaza ibyishimo by’uko yambitse umukunzi we impeta amwemerera ko bazabana.

Yagize ati “Nahisemo kandi nzaguhitamo iteka ryose nta gushidikanya. Intera ndende hagati yacu byari nko kugerageza aho urukundo rwacu rushobora kugera nishimiye ko tubigezeho. Warakoze kunyizera.”

Amafoto agaragaza ko Emmy yambikiye impeta ahantu mu kiyaga kimwe mu biri mu Rwanda, bishoboka ko amaze iminsi mu Rwanda mu buryo bw’ibanga.

Urukundo rwa Emmy na Umuhoza Joyce rwatangiye kuvugwa mu 2018. Uyu mukobwa yahoze akundana n’umuhanzi Peace Jolis.

Share