Umugore w’igikomangoma cy’ubwongereza, Meghan Markle agiye kwibaruka ubuheta

Igikomangoma cy’Ubwongereza, Harry ,n’umugore we Meghan Markle batangaje ko bari kwitegura kubyara umwana wabo wa kabiri.

Ibi babitangaje kuri iki Cyumweru ku munsi wahariwe abakundana (Saint Valentin) gusa ntibavuze igihe gisigaye ngo Meghan yibaruke n’igitsina cy’umwana wabo.

Bagize bati “ Turemeza ko Archie agiye kubona murumuna we. Igikomangoma William n’umugore we Meghan Markle basazwe nn’ibyishimo ko bagiye kwibaruka ubuheta.”

Umuryango w’ibwami bw’u Bwongereza nawo wakiranye ibyishimo inkuru nziza wafuriza Meghan kuzibaruka neza.

Amakuru y’ugutwita kwa Meghan Markle amenyekanye nyuma y’igihe kitari kinini atangaje ko yagize ikibazo inda yari atwite ikavamo muri Nyakanga 2020.

Igikomangoma Henry Harry na Meghan Markle barushinze ku wa 19 Gicurasi 2018, ibirori byabo byabereye mu Mujyi wa Windsor bihuruza ibihumbi 100 by’abantu baturutse mu bice byose by’Isi.

Bibarutse umwana w’imfura tariki 06 Gicurasi 2019, bamwita Archie.

Igikomangoma Harry n’umugore we bagiye kwibaruka ubuheta
Archie agiye gukurikizwa
Imyaka isaga ibiri irashize William na Meghan bakoze ubukwe

Share