Umugore wa Riderman yamuvuze imyato ku munsi w’ababyeyi b’abagabo

Agasaro Nadia Faridi, umugore w’umuraperi Gatsinzi Emery uzwi nka Riderman yashimagije umugabo we amushimira uburyo yita ku mwana wabo.

Kuri iki Cyumweru tariki 22 Kamena 2020 nibwo hizihijwe umunsi w’ababyeyi b’abagabo hazirikanwa uruhare bagira mu buzima bw’umuryango.

Imbuga nkoranyambaga zari zuzuye amafoto y’ababyeyi b’abagabo aho abantu batandukanye bagenda bashimira ababyeyi b’abagabo.

Agasaro Nadia Faridi, umugore w’umuraperi Riderman, ntabwo yabashije guhisha amarangamutima ye kuri uyu munsi, ahubwo yayasangije abamukurikira ku rubuga rwa Instagram.

Ingingo nyamukuru ikubiye mu butumwa Riderman yagenewe n’umugore we ni ukumushimira uburyo akora inshingano ze nk’umugabo cyane cyane uko yita ku mfura yabo.

Ati “Igihe nzaba ngihumeka ntabwo nzareka kugushimira ibyo ukorera umuhungu wacu w’igikundiro. Uri Intwari ye kandi bisobanuye byinshi ku miryango wacu. Nta cyiza cyambayeho nko gusangira ubuzima no kurerana na we mukunzi…Ikinezeza kurushaho ni uko uko agenda akura arushaho gusa nawe. Ndizera ntashidikanya ko azaba imfura nka se.”

Agasaro Nadia wabaye Miss wa Kaminuza yahoze yitwa RTUC na Riderman bamenyanye mu 2012 ariko bakundana mu 2014, baza gukora ubukwe mu 2015.

Bafitanye umwana umwe w’umuhungu witwa Eltad wavutse tariki 11 Ukuboza 2015.

Nadia nta cyamuryoheye nko kubana na Riderman
Umugore wa Riderman yishimira ko umwna wabo arushaho gusa na se

Share