Ukwibyara gutera ababyeyi ineza! Perezida Kagame yerekanye umwuzukuru

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagaragaje ibyishimo nyuma y’ibihe byiza yagiranye n’umwuzukuru we umaze amezi abiri avutse.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Nzeri 2020 nibwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yashyize ifoto kuri Twitter ateruye umwuzukuru we, [Umwana wa Ange Ingabire Kagame na Bertrand Ndengeyingoma].

Perezida Kagame yavuze ko mu mpera z’icyumweru gishize yaruhutse neza ubwo yari kumwe ‘n’uyu mwana mwiza’.

Mu Kiganiro aherutse kugirana na RBA, Perezida Paul Kagame yabajijwe uko yiyumva nyuma yo kubona umwuzukuru wa mbere, asubiza ko ari ibintu byiroshye cyane!

Ati “Nari menyereye kuba gusa se w’abana, iyo wabaye noneho na Sekuru w’abana, uba wazamutse mu ntera”.

Icyo gihe Perezida Kagame yavuze ko akenshi iyo abonye akanya amasaha yo kuba mu rugo ataragera, anyaruka akajya kumusura akareba uko ameze kandi ngo ari gukura neza.

Uyu mwana w’umukobwa wa Ange Kagame na Bertrand Ndengeyingoma yavukiye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal tariki 19 Nyakanga 2020.

Aba bombi bibarutse imfura nyuma yo gusezerana kubana akaramata tariki 06 Nyakanga 2010.

Ibysihimo bya Perezida Kagame n’umwuzukuru we
Bertrand Ndengeyingoma na Ange Kagame bazamuye mu ntera ababeyi babo babaha umwuzukuru

Share