Uko umukobwa yakundanye na Rujugiro ufana APR FC azi ko ari Jacques Tuyisenge

Umufana w’ikipe y’APR FC akaba ashinzwe no kubika ibikoresho by’abakinnyi mu ikipe y’igihugu Amavubi, Munyaneza Jacques uzwi nka Rujugiro yahishuye uko yakundanye n’umukobwa akumubeshya ko ari umukinnyi kugira ngo atamwanga.

Iyo abantu bavuze ibyerekeranye no gufana cyane cyane mu mupira w’amaguru, abantu benshi bahita bumva abagabo babiri bamamaye mu Rwanda ari bo Rwarutabura na Rujugiro.

Rwarutabura ni umufana ukomeye w’ikipe ya Rayon Sports naho Rujugiro akaba afana APR FC. Icyo bahuriyeho ni uko ari abashyushyarugamba ku buryo bayora abafana ibihumbi baba bari muri sitade.

Rimwe na rimwe bifashishwa mu bindi bikorwa byo kwamamaza, mu mikino ya Basketball no mu irushanwa rya Miss Rwanda.

Bitewe n’uburyo baba bisize amarangi, bambaye imyenda yacitse, basakuza cyane hari abantu babafata nk’abasazi cyangwa abasinzi nyamara baba bari mu kazi kabatunze n’imiryango yabo.

Mu Kiganiro Breakfast With The Star kuri KISS FM ni bo bari abatumirwa kuri uyu wa Gatanu.

Rwarutabura yavuze ko abantu batarasobanukirwa ibyo bakora ngo babe babaha agaciro muri sosiyete. Ahubwo ngo babafata nk’abasazi.

Ibi kandi abihurizaho na mugenzi we Rujugiro ufana APR, wemeza ko abantu batarumva ko ibyo bakora ari akazi nk’akandi.

Ati “ Abantu benshi badufata uko tutari hari abambona nambaye kuriya bakavuga ngo Rujugiro ni umusazi, yabuze ibyo akora ni mayibobo ni iki ntabwo ari ko biri.”

Uyu musore yatanze urugero rw’uburyo yigeze gukundana n’umukobwa ariko akagira ipfunwe ryo kumubwira ko ari  umufana kuko yari azi ko yahita amwanga.

Bitewe n’uko uyu musore yitiranwa na Kapiteni w’Amavubi, Jacque Tuyisenge yaramwiyitiriye ubundi umukobwa amuhata urukundo.

Ati “Njyewe nitwa Munyaneza Jacques mu ikipe y’igihugu harimo umukinnyi witwa Jacques Tuyisenge, iyo naba ntisize irangi meze neza imodoka naparitse umukobwa yaravugaga ati ‘uyu ni umugabo!’ Iyo habaga hari umukino naramubwiraga ngo shyira kuri radiyo wumve ndi mumwiherero.”

Rujugiro avuga ko yakundanye n’uwo mukobwa amubeshya ko ari umukinnyi, kugeza ubwo umukunzi we amuvumbuye ibibwiwe n’abandi bantu.

Ati “ Umunsi umwe yanshyize kuri status abantu benshi baravuga ngo uyu ni Rujugiro muziranye he. Yarambonye nisize irangi aramfotora ageze mu rugo afata ifoto yanjye abantu bamwoherereje afata n’indi yanjye isanzwe arazifatanya arazifatanya arambaza ngo uyu muntu uramuzi? Ndamubwira ngo nibagiwe kukubwira ko mfite impanga yitwa Rujugiro.”

Uretse kuba afite akazi mu ikipe y’igihugu Amavubi, Rujugiro avuga ko yize amashuri yisumbuye mu ishuri ryiza abikesha akazi ke ko gufana.

We na Rwarutabura bashimira cyane Perezida w’Icyubahiro wa APR FC Gen James Kabarebe kuko ubuzima babayemo babukesha ubufasha bwe.

Rujugiro ufana APR FC avuga ko akazi ke kamutunze
Rwarutabura na Rujugiro ni abafana bubatse izina mu Rwanda
Rwarutabura na Rujugiro iyo bari mu kazi

Share