Uko Masamba yaririmbanye na Soweto Gospel Choir imbere y’abakuru b’ibihugu

Abakurikirana iby’umuziki wo muri Afurika y’Epfo bazi neza korali yabaye ubukombe yo mu Mujyi wa Soweto izwi nka “Soweto Gospel Choir” bitewe n’ubuhanga buhambaye bw’abaririmbyi bayo.

Biragoye kuvuga umuziki wo muri Afurika y’Epfo ngo ntiwumve “Soweto Gospel Choir” kuko bahesheje ishema iki gihugu ku ruhando mpuzamahanga.

Bamaze gutoranywa inshuro eshanu mu bahatanira ibihembo bya Grammy Awards bamaze kwegukana mo bitatu.

Baririmbye mu birori bitandukanye nko mu gutangiza igikombe cy’Isi cy’umupira w’Amaguru mu 2010,  ntibajya babura mu birori bikomeye by’igihugu cyabo n’ahandi hatandukanye ku Isi.

Umunyabigwi mu muziki gakondo w’u Rwanda, Intore Masamba, yagize amahirwe yo gukorana na Soweto Gospel Choir mu myaka 10 ishize.

Mu kiganiro yagiranye na HOSE!, Masamba yavuze ko yahuye na Soweto Gospel Choir ubwo yari yatumiwe gususurutsa abari bitabiriye inama yitwa International conference of Statistics ku rwego rw’Afurika yari yanitabiriwe n’abakuru b’ibihugu binyuranye.

Masamba yavuze ko abari bamutumiye bumvise indirimbo yitwa “Hobe” maze bamusaba ko yayikorana n’iyi korali ifatwa nk’iya mbere muri Afurika.

Ati “Bayumvise nyiririmba maze bansaba kuzayigisha korali ikunzwe kurusha izindi (soweto gospel choir) maze tukazayiririmbana kuri uwo munsi ukomeye.”

Masamba avuga ko bitamugoye kubigisha iyi ndirimbo, ahubwo ko nabo bashyizemo ubuhanga bwabo bikarushaho kuryoha.

Ati “Imico y’abanya-Afurika igira aho ihurira cyane cyane mu miririmbire,mu bitego bimwe na bimwe by’imbyino kandi imvugo y’ubuhanzi iroraha kumvikana cyane.”
 

Masamba avuga ko atazibagirwa umurava n’urukundo yabonye ku baririmbyi bari bagize Soweto Gospel choir icyo gihe.

Soweto Gospel Choir ni abaririmbyi bakomeye bo muri Afurika y’Epfo
Intore Masamba yaririmbanye na Soweto Gospel Choir yamamaye ku Isi

Share