Uko Ibihembo bya Kiss Summer Awards byenyegeje ubushyuhe mu muziki wo mu Rwanda

Harabura amasaha make ngo habe igikorwa cyo gutanga ibihembo bya KISS Summer Awards 2020, mu rwego rwo gushimira abahanzi n’abatunganya indirimbo bakoze neza mu mpeshi y’umwaka wa 2020.

Ibi bihembo bitegurwa na Radiyo ya KISS FM bigaterwa inkunga n’uruganda rwa SKOL, bigiye gutangwa ku nshuro ya gatatu mu byiciro bigera kuri bitanu ari byo: umuhanzi w’impeshyi [Best Summer Artist], Indirimbo y’impeshyi [Best Summer Song], umuhanzi mushya w’impeshyi [Best Summer New Artits], Uwatunganyije indirimbo nziza mu mpeshyi [Best Summer Producer] n’Indashyikirwa mu guteza imbere umuziki [Lifetime Achievement Award].

Ni ibihembo byakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki mu Rwanda, abahanzi n’abandi bafite aho bahurira na wo, dore ko hari hashize igihe kinini nta muhanzi ushimirwa ibyo yakoze mu gikorwa nk’iki.

kuba harashize igihe kinini nta bihembo byo gushimira abanyamuziki biri mu Rwanda, byakunze kunengwa na benshi bemezaga ko ibi nabyo biri mu bidindiza iterambere ry’umuziki kuko bisa nk’aho nta guhigana biri mu bahanzi kandi biba bikenewe.

Mu Kiganiro HOSE! yagiranye na Mike Karangwa umwe mu banyamakuru b’imyidagaduro bamaze igihe kinini, yavuze ko uruganda rw’umuziki mu gihugu runaka rutagira ibihembo rusa nk’aho narwo ubwarwo rutabaho.

Ati “Uruganda rw’umuziki rutarimo uguhiganwa narwo ruba rutariho. ntabwo biba bigaragara neza icyo gihe ntabwo uba ufite icyo urupimiraho.”

Kuri Mike Karangwa asanga ibihembo bya KISS Summer Awards byaragize uruhare rukomeye mu guteza imbere umuziki kuko byongereye ishyaka mu bahanzi, bigatuma buri wese aharanira gukora igihangano kiri ku rwego rwiza.

Ati”Nemera ko bifite uruhare mu gutuma abahanzi bagira ishyaka bagakora cyane. bituma umuhanzi akora indirimbo ishyushye kugira ngo ashimirwe.Umuhanzi ntakeneye amafaranga gusa ahubwo akeneye no gushimirwa.

Muyoboke Alex umenyerewe mu gufasha abahanzi batandukanye nawe yemeza ko aho ibihembo bya KISS Summer Awards biziye, byakanguye abahanzi bakora indirimbo nyinshi
kandi nziza kugira ngo bajye ku rutonde rwabahatanira ibihembo.

Ati ” Byazanye impinduka cyane. Nujya kureba indirimbo zasohotse muri iyi mpeshyi urasanga ari nyinshi cyane kandi ari nziza. Abahanzi basigaye bacunga igihe cy’impeshyi bagasohora indirimbo nziza kandi zifite ireme.

Ibi ntibiri kure y’ibivugwa na Mohammed Kintu, uyobora label ya KIKAC Music ibarizwamo Mico The Best na Danny Vumbi. Yemeza ko mu gihe cy’impeshyi abahanzi basohora indirimbo ariko banatekereza kuri KISS Summer Awards, ibintu yemeza ko bigira ingaruka ku iterambere ry’umuziki nyarwanda mu buryo buziguye.

Ati “Ubu umuhanzi ajya gusohora indirimbo yabanje kuyitondera, afite akantu mu mutwe ko igomba kujya mu zihatanira KISS Summer Awards. bigira ingaruka nziza ku muziki mu buryo buziguye, kuko uwo muhanzi agomba kubanza kumva neza ko iyo ndirimbo asohoye iri ku rwego rwiza.”

Uretse kongerera imbaraga abahanzi Mohammed Kintu avuga ko ibi ibihembo byanabaye ikiraro gikomeza umubano w’abahanzi n’abakunzi babo kuko ari bwo babereka ko babashyigikiye by’ukuri.

Abantu bose bahuriza ku kuba abategura ibi bihembo mu bhe biri imbere babyagura ku buryo bongeramo ibindi byiciro bityo abahanzi benshi bakabyibonamo. Mike Karangwa ati ” Byakwagura imbibi bikagera ku bantu benshi kandi ntibibe ibyo mu mpeshyi gusa.”

Mohammed Kintu we avuga ko binashobotse ibi bihembo byakwagurwa bikongerwamo n’ibyiciro by’abahanzi bo mu bindi bihugu, kuko nabyo bishobora kugira uruhare mu kumenyekanisha umuziki wo mu Rwanda.

Radio KISS FM itegura ibi bihembo iteganya gukomeza kwagura ibi bihembo, ku buryo byanarenga kuba ikiganiro cyo kuri radiyo ahubwo bikajya bitangirwa mu birori byabereye ahantu runaka n’abakunzi b’umuziki bakabasha kwitabira.

Mu cyiciro cy’indirimbo y’impeshyi harimo Ntiza ya Mr Kagame na Bruce Melodie, Do Me ya Marina na Queen Cha, Ubushyuhe ya DJ Pius na Bruce Melodie na Saa Moya ya Bruce Melodie.

Icyiciro cy’umuhanzi mushya w’impeshyi kirimo B Threy, Ariel Wayz, Kevin Kade na Calvin Mbanda. Abahanzi bahatanira icy’uwigaragaje mpeshyi harimo Bruce Melodie, The Ben, Nel Ngabo na King James.

Mu cyiciro cy’utunganya indirimbo wahize abandi muri iyi mpeshyi harimo Madebaet, Knoxbeat, Element na Clement. Icyiciro cya Lifetime Achievement Award ntabwo gihatanirwa ahubwo uzagihabwa azatangazwa n’akanama nkempurampaka.

Ibihembo bya KISS Summer Awards bigiye gutangwa ku nshuro ya gatatu

Share