Uko DJ Toxxyk yafashe icyemezo cyo gushaka umugore n’inama yagiriwe na DJ Miller

DJ Toxxyk avuga ko yafashe icyemezo cyo gushaka umugore kugira ngo amufashe mu iterambere rye, ndetse ari inama yagiriwe na Nyakwigendera DJ Miller.

Tariki 05 Ukuboza 2020 nibwo DJ Toxxky uri mu bavanga imiziki bakunzwe cyane mu Rwanda, yasabye anakwa umukunzi we Tara Ndekezi.

Ni ubukwe bwabaye hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 bwitwabirwa n’abantu bake.

Mu kiganiro HOSE yagiranye na DJ Toxxky yavuze ko yafashe icyemezo cyo gushaka umugore nyuma yo kwisuzuma agasanga akeneye gutera indi ntambwe mu buzima bwe.

Ati “Byageze aho ndavuga nti ngomba gushaka umugore kuko hari byinshi azana mu rugo. Hari ikinyabupfura azana mu rugo, akanyamuneza, hari ibintu byinshi. Iyo umaze guca mu busore ugakora akazi hari indi ntambwe uba ugomba kugeraho. Narabikoze ntere imbere haba mu bwenge, mu mikundire mu bintu byose umugore ashobora kukuzanira.”

DJ Toxxky avuga ko inshuti ye nyakwigendera DJ Miller, mbere y’uko yitaba Imana yamugiriye inama yo gushing urugo rwe hakiri kare.

Ati “Twarabiganiriye kenshi cyane, nagize n’Imana umugore wanjye yari amuzi arambwira ati rwose ntuzatinde.

DJ Toxxyk n’umugore we babanye nyuma gato yo kubyarana umwana wabo w’imfura mu Ukwakira 2020.

Avuga ko kuba umugabo bisaba gukoresha imbaraga nyinshi n’ubwenge kugira ngo ubone igitunga umuryango, bitandukanye no kuba umusore.

DJ Toxxyk avuga ko gushaka umugore ari ugutera intambwe ikomeye mu buzima
DJ Miller yasize asabye DJ Toxxyk gushaka umugore vuba

Share