Twitege iki kuri Tough Gang nyuma y’isubikwa ry’igitaramo cyabo?

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo byari biteganyijwe ko haba igitaramo cy’itsinda rya Tough Gang ryakunzwe na benshi mu bihe byashize ariko rikaba rimaze imyaka itanu risenyutse.

Iki gitaramo cyaciye kuri YouTube ariko gihagarikwa hashize igihe gito ku bwo kutubahiriza amabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19.

Ni igitaramo cyari gihanzwe amaso n’abantu benshi bari bategereje kongera kubona Tough Gang yabakundishije injyana ya Rap.

Amarangamutima y’abafana yari menshi, bagaragaza ko bidakwiye kurangirira aho gusa, ahubwo ko bakongera bagakorana, ibyishimo bikongera gutaha mu mitima yabo.

Mu kiganiro HOSE! yagiranye na bamwe mu bagize Tough Gang badutangarije ko umugambi wo kongera gukorera hamwe, aho gutandukana no guhora mu makimbirane.

Bull Dogg avuga ko buri muntu wese uri muri tough Gang amaze gusobanukirwa icyiza cyo gukorera hamwe ari nayo mpamvu yemeza ko kongera gukorana bishoboka cyane.

Ati “Abantu bose tumaze kuba bakuru, ku mpamvu y’ubucuruzi birashoboka ko twakorana ni ngombwa cyane ko tubitekerezaho kandi ntekereza ko bizashoboka mu gihe kiri imbere.”

Fireman nawe yavuze ko akurikije uko yabonye buri muri bagenzi be nta kabuza ko abantu bagiye kongera kubona Tough Gang nshya.

Ati “igitaramo cyari nk’iriburiro, biriya abantu babonye ni imirabyo inkuba ntabwo ziraza. Nkurikije uko nagiye numva abavandimwe tuganira, igitekerezo bose baragishyigikiye.”

Bull Dogg avuga kuri ubu badashobora guhita batangaza gahunda n’imikorere mishya ya Tough Gang, kuko batari bicara ngo babinoze neza.

“Ntabwo turajya kuvuga ngo twagarutse, dushyizeho ingamba ariko biri mu byo twifuza mu gihe kiri imbere, ibintu bimaze kugenda neza. Urumva byonyine kitarabaye kubera ibibazo byavutse ntabwo twatangira guteganya ibintu bya kure cyane tutazi igihe ibintu bizarangirira dutekereze ibintu binini.”

Kuba PFLA nawe yakongera agasubira mu itsinda Bull Dogg yemeza nabyo bishoboka, ariko bitanakunze ngo bajya bakorana mu bundi buryo kuko nawe ari nk’umuvandimwe wabo.

Itsinda rya Tough Gang ryakunzwe cyane guhera mu mwaka wa 2010, bakundisha benshi injyana ya Hip Hop. Ibibazo byo kutumvikana hagati yabo byatumye itsinda ryose risenyuka mu 2015.

Baherukaga gukora igitaramo muri East African Party ya 2018, gusa kuva icyo gihe ntibongeye gukorera hamwe.

Abagize Tough Gang bashobora kuba bagiye kongera gukorana

MUVUNYI ARSENE

Share