Twaje ya Yvan Buravan irayoboye mu matora ya Kiss Summer Awards 2022

Tariki 30 Nzeri 2022 nibwo amatora mu bihembo bya KISS Summer Awards 2022 yatangiye. Ari gukorerwa ku rubuga rwa interineti rwa noneho.events.com no kuri telefone (USSD).

Abahanzi bahatanye mu byiciro bitandatu ari byo Best Female, Best Song, Best New Artist, Best Artist, Best Producer na Best Album.

Mu cyiciro cya alubumu nziza (Best Album) Twaje ya Buravan niyo iyoboye izindi bihanganye aho ifite amajwi 331.

Mu cyiciro cy’utunganya indirimbo wahize abandi (Best Producer) Santana Sauce ni we uyoboye abandi aho afite amajwi 154.

Bwiza arayoboye mu cyiciro cy’abahanzikazi (Best Female) aho afite amajwi 131 ndetse yanikiriye abandi bahatanye mu cyiciro cya Best New Artist aho afite amajwi 62.

Chriss Eazy ni we uyoboye abandi mu cyiciro  cya Best Artist aho afite amajwi 154. Inana kandi ya Chriss Eazy irayoboye mu cyiciro cy’indirimbo nziza aho ifite amajwi 118.

Amajwi ahinduka buri kanya bitewe n’uko abakunzi b’umuziki bakomeje gutora abo bashyigikiye.

Gutora ni ukoresheje telefone (USSD) ni *559*60# ugakurikizaho kode y’uwo utoye. Cyangwa se ugaca kuri www.inyarwanda.com cyangwa www.noneho.events.com

Share