Tough Gang igiye kongera guhurira ku rubyiniro nyuma y’imyaka itatu

Abaraperi bahoze mu itsinda rya Tough Gang bagiye kongera guhurira mu gitaramo nk’itsinda nyuma y’imyaka 3.

Benshi mu bakunda injyana ya Hip Hop bemeza ko nta baraperi beza u Rwanda rwigeze rugira nk’abahoze mu itsinda rya Tough Gang [Jay Polly, Green P, Bull Dogg na Fireman].

Iri tsinda ryagize ibihe byiza kuva mu 2010 kugeza mu 2014, ubwumvikane buke bushingiye ku mafaranga butangira kubaremamo inzigo.

Aba bahanzi barakunzwe cyane ndetse uretse Green P abandi bose bitabiriye irushanwa rya PGGSS ndetse Jay Polly araryegukana.

Mu 2015 baratandukanye Jay Polly yinjiza muri Tough Gang abahoze mu itsinda rya Home Boys ariko ariko imikorere yabo ntiyari ifututse.

Ikindi gice na cyo cyashinze icyiswe Stone Church binjizamo abandi bahanzi barimo Young Tone, Nick Breezy gusa nabwo nta musururo byatanze.

Aba bagiye bagerageza kwihuza ariko hagenda hazamo imbogamizi zitandukanye zatumaga bamwe muri bo bashwana, Togh Gang igenda yibagirana gake gake.

Baherukaga guhurira ku rubyiniro mu gitaramo cya East African Party cyo mu mwaka wa 2017.

Aba basore bagiye kongera guhurira ku rubyiniro, mu gitaramo kizaca kuri YouTube mu rwego rwo gususurutsa abakunzi b’umuziki muri iki gihe ibitarmo bihuza imbaga bitemewe mu rwego rwo kwirinda COVID-19.

Iki gitaramo kizaba ku wa Gatanu tariki 23 Gicurasi 2020, kikaba kije gukurikira ibindi byakozwe muri ubu buryo harimo icya The Ben, Tom Close, Bruce Melodie n’abandi.

Abagize Tough Gang bagiye kongera guhurira mu gitaramo kimwe

Share