Tough Gang bimaze agahinda nyuma yo gusubikirwa igitaramo inshuro ebyiri-AMAFOTO+VIDEO

Abahanzi bagize itsinda rya Tough Gang bimaze agahinda nyuma yo gukora igitaramo cyaba cyari cyarasubitswe ubugira kabiri mu rwego rwo kubahiriza ingamba zo kurwanya icyorezo cya COVID-19

Tariki 23 Gicurasi 2020 nibwo abakunzi benshi b’injyana ya Hip Hop nari biteguye kongera kubona abagize Tough Gang bongera kuririmbana nyuma y’imyaka itatu.

Isaha yarageze igitaramo kiratangira ariko nyuma y’iminota 20 gihita gihagarikwa mu rwego rwo kubahiriza ingamba zo kurwanya icyorezo cya COVID-19.

Polisi y’u Rwanda yaje gutangaza ko ahabereye iki gitaramo hari abantu bagera kuri 55, bikaba byari ugushyira mu kaga abari bahari.

Batangaje ko ku wa mbere tariki 25 Gicurasi 2020 bakora ikindi gitaramo ariko ku munota wa nyuma nacyo kirasubikwa.

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru abagize Tough Gang bageze ku cyo baharaniye kuva kera maze bongera kuririmbira abakunzi babo mu bwisanzure, igitaramo kirarangira.

Uretse Green P ni we utabashije kuhagaragara ariko abandi baririmbye indirimbo zabo nyinshi zakunzwe mu bihe byashize nka Ghetto ya PFLA, “Umusaza” ya Bull Dogg, “Ku Musenyi” n’izindi nyinshi.

Abagize Tough Gang baherutse gutangariza HOSE! Ko iki gitaramo ari intangiriro y’urugendo rwabo rwo kongera kwihuza, bagashyira ku ruhande ibibateranya ahubwo bakimiriza imbere icyabateza imbere.

Fireman yongeye kuririmbira abakunzi be nyuma y’igihe kirekire
Bull Dogg yishimiye ko igitaramo cyabo cyagenze neza
Jay Polly ntabwo yari yabashije kuririmba mu gitaramo cyasubitswe
PFLA yabashije kwigaragariza abakunzi

Share