Tom Close n’umufasha we bibarutse umwana wa Gatanu

Tom Close n’umugore Tricia bamaze amezi abiri bibarutse umwana wabo wa gatanu bise Inyoga

Uyu mwana w’umukobwa yavutse tariki 10 Nyakanga 2021  ariko ababyeyi be ntibigeze babitangaza.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo yujuje amezi abiri, Tricia Niyonshuti yabitangaje abinyujije kuri Instagram.

Yavuze ko uyu mwana wa we gatanu yitwa Inyonga Imboni Elle. Uyu mukobwa aje asanga abandi bane ari bo Ella, Ellan, Elana na Ellai batangiye kurera ari agahinja.

Tricia ateruye Elle umukobwa we wa gatanu

Share