The Ben yahurijwe mu gitaramo n’ibyamamare birimo Tekno, 2Baba

Umuhanzi w’umunyarwanda Mugisha Benjamin, uzwi nka The Ben yashyizwe ku rutonde rw’abahanzi bakomeye muri Afurika bazaririmba mu gitaramo cyo kugarurira abanyafurika bahungabanyijwe n’icyorezo cya COVID-19.

Hashize amezi abiri ibikorwa by’imyidagaduro bihuza abantu bihagaritse abantu batandukanye ku Isi bihagaze mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19

Ubu hifashishwa televiziyo na interineti mu gufasha abakunzi b’umuziki gususuruka aho bari mu ngo zabo.

Abasanzwe bategura iserukiramuco rya One Africa Fest ribera mu mijyi itandukanye nka New York, Dubai n’ahandi, bateguye igitaramo cyiswe COVID-19 Hope For Africa Concert.

Iki gitaramo kizaba tariki 31 Gicurasi 2020, kikazagaragaramo abahanzi batandukanye bakomeye ku mugabane w’Afuruka barimo The Ben wo mu Rwanda, abanya-Nigeria nka Tekno, 2Baba, Stoneboy na Ykee Benda wo muri Uganda.

Iki gitaramo kizanyuzwa ku mbuga nkoranyambaga za One Africa Global ari nabo bagiteguye.

Mu mwaka ushize The Ben yaririmbye mu bitaramo bya One Africa Festival aho yahuriye n’abandi barimo Harmonize, Davido, Wizkid, Tiwa Savage n’abandi benshi cyane.

The Ben agiye guhurira mu gitaramo n’abahanzi b’ibyamamare

Share