Umuhanzikazi wo muri Nigeria Tems yahindutse igitaramo ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’ikanzu yambaye mu birori bya #Oscars igakingiririza aba bicaye inyuma ye.
Ibirori byo gutanga ibihembo bya Oscars byabaye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 12 Werurwe 2023.
Ni ibihembo byari bitanzwe ku nshuro ya 95, byitabiriwe n’ibyamamare muri sinema no mu muziki.
Umuhanzikazi Tems wo muri Nigeria ni umwe mu bari bahataniye igihembo, na we yari yabukereye mu ikanzu y’umweru yaciye ku itapi itukuru aberewe ariko ageze ahari kubera ibirori nyir’zina abangamira bamwe.
Iyi kanzu ya Tems yari ifite igisa n’ingofero kimutwikiriye umutwe wose ku buryo bamwe bakigereranyije n’igicu urebye imiterere yacyo.
Bitewe n’uko iyi kanzu yari idoze byatumye Tems akingiriza abantu bari bicaye inyuma ye. Mu ifoto yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga igaragaza umugabo umwe warebye ibirori ahengetse ijosi ryenda kumuvamo.
Abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga bataramiye kuri Tems abandi bashyira amakosa ku wadoze iyi kanzu bavuga ko yari akwiriye kuba yarabitekerejeho mbere yo kuyidoda.

