Stromae yakoresheje umudiho gakondo mu ndirimbo ye nshya

Umuhanzi w’Umubiligi ufite inkomoko mu Rwanda, Stromae, yashyize hanze indirimbo yitwa L’Enfer yumvikanamo umudiho w’amayugi amenyerewe.

Iyi ndirimbo iri kuri alubumu ya Gatatu ya Stromae yitwa Multitude, izajya hanze tariki 4 Werurwe 2022.

Staromae amaze gushyira hanze indirimbo ebyiri ziri kuri iyi alubumu ye. Iya mbere ni Sante yasohotse mu Ukwakira 2021 na L’Enfer yagize hanze mu mpera z’icyumweru gishize.

Mu kiganiro yagiranye na TF1 yavuze ko umwihariko w’iyi alubumu ari uko yayihurijeho imico y’ibihugu bitandukanye byo ku Isi nk’Ubushinwa, Bolvia, Brezil, RDC, n’u Rwanda.

Indirimbo yasohoye yise L’Enfer yumvikanamo umudiho w’amayugi azwi mu mbyino gakondo z’abanyarwanda.

Paul Van Haver wamamaye nka Stromae avuga ku munyarwanda witwaga Rutare Pierre wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.  Uyu ni na se w’umuhanzi Cyusa Ibrahim.

Mu 2010 nibwo Stroame yashyize hanze alubumu ye ya mbere yise Cheese, mu 2013 asohora iyindi yise Racine Carree.

Share