Sonia Mugabo uhanga imideli yambitswe impeta n’umushoramari Diego-AMAFOTO

Sonia Mugabo washinze y’imideli ikomeye mu Rwanda yanamwitiriwe, yambitswe impeta y’urukundo n’umushoramari Twahirwa DieuDonne (Diego) amwemerera kuzamubera umugore.

Mu ruhererekane rw’amafoto, Twahirwa Diego yashyishyize kuri Instagram yagaragaje ibyishimo no kuba yambitse impeta umukunzi we, Sonia Mugabo.

Uyu musore asanzwe ari umushoramari mu buhinzi bw’urusenda biciye mu kigo cye yise Gashora Farm. Uretse kuruhinga ararutanganya, urundi akarwohereza ku isoko mpuzamahanga.

Mbere y’uko yinjira mu buhinzi, Diego yateguraga ibitaramo yatumiragamo abahanzi batandukanye.

Sonia Mugabo bagiye kurushinga na we ni umwe muri ba rwiyemezamirimo bakiri bato bakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu guhanga imideli.

Yibanda cyane mu myambaro yiganjemo iy’abagore cyane cyane ab’abanyacyubahiro n’abandi bifite.

Mu 2017 yashyizwe ku rutonde rw’urubyiruk0 100 ruvuga rikijyana ku mugabane w’Afurika.

Share