Sintex yasohoye amashusho y’indirimbo ye “Love Story” yakozwe na Arthur Nkusi

Umuhanzi Kabera Arnold uzwi nka Sintex yashyize hanze indirimbo ye yitwa “Love Story” amashusho yayo yatunganyijwe n’umuvandimwe we akaba n’umujyanama we Arthur Nkusi.

Iyi ndirimbo iri kuri EP [Extend Play] Sintex yise My Vibes aherutse gushyira hanze mu minsi ishize.

Amajwi y’iyi ndirimbo yatunganyijwe na Iyzo Pro muri Country Records. Ishingiye ku musore uha isezerano umukunzi we ko azamukunda iteka ryose.

Amashusho y’indirimbo aherekejwe n’amagambo yayo byakozwe na Nkusi Arthur, murumuna wa Sintex, akaba ari n’umujyanama we biciye muri kampani ya Arthur Nation.

Iyi niyo ndirimbo ya mbere Arthur akoreye Sintex dore ko atari n’ibintu yari asanzwe akora nk’umwuga. Yamamaye nk’umunyarwenya, umunyamakuru n’umushyushyarugamba.

EP Sintex yise My Vibe iriho izindi ndirimbo zitandukanye nka “Calculator” nayo aheruka gushyira hanze amashusho n’izindi 5 zasohotse mu buryo bw’amajwi gusa.

Sintez yasohoye amashusho y’indirimbo ya kabiri iri kuri EP yise My Vibes
REBA LOVE STORY YAKOZWE NA ARTHUR NKUSI

Share