Sharifa wari umugore wa Jay Polly yambitswe impeta n’umukunzi we mushya

Uwimbabazi Sharifa wahoze ari umugore w’umuhanzi Jay Polly yatangaje ko yambwitswe impeta y’urukundo n’umukunzi we mushya bitegura kubana.

Muri uyu mwaka wa 2020 nibwo umuraperi Jay Polly n’umugore Uwimbabazi Shariffa bafashe icyemezo cyo gutandukana nyuma yo kumara igihe kinini mu makimbirirane ya hato na hato.

Bidatinze Uwimbabazi Sharifa yatangaje ko yahise abona undi mukunzi ndetse bitegura kurushinga dore ko yanamaze kumwambika impeta amuhamiriza urwo amukunda.

Mu amafoto abiri Uwimbabazi Sharifa yashyize kuri konti ye ya Instagram, yagaragaje ikiganza cye yambaye impeta, ubundi avuga ko ari mu rukundo by’ukuri.

Uyu musore wasimbuye Kabaka yitwa Nshogoza Aime akaba atuye muri Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika ari naho abarizwa kugeza ubu.

Uwimbabazi Sharifa na Jay Polly bamaze imyaka itanu babana nk’umugore n’umugabo ndetse bafitanye umwana umwe w’umukobwa. Uyu mugore yaje asimbura undi witwa Nirere Afsa nawe bafitanye umwana umwe.

Mu rukerera rwa tariki 04 Kanama 2018 nibwo Jay Polly yashyamiranye n’umugore we bararwana bikomeye ndetse Shariffa akuka amenyo abiri.

Icyo gihe Jay Polly yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano, araburana maze tariki 24 Kanama akatirwa igifungo cy’amezi atanu yamaze muri gereza ya Mageragere.

Nyuma yo gufungurwa tariki 01 Mutarama 2019, abo mu muryango wa Uwimbabazi Shariffa bamusabye ko atakongera kubana n’umugabo we wamuteye ubumuga ariko abima amatwi.

Bongeye kubaka urugo urukundo rurasagamba  ariko nyuma byongera gusubira irudubi biyemeza gutandukana buri umwe akabaho uko abishaka.

Uwimbabazi Sharifa yabonye undi mukunzi nyuma ya Jay Polly
Uwimbabazi Sharifa yiyanditseho izina ry’umukunzi we
Ubwo Jay Polly yafungurwaga Sharifa ari mu bagiye kumwakira
Jay Polly na Sharifa bafitanye umwana umwe w’umukobwa

Share