Se wa Nick Minaj yishwe n’impanuka y’imodoka

Se w’umuraperikazi Nick Minaj yitabye Imana nyuma yo kugongwa n’imodoka yahise ikomeza urugendo.

Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo kuwa Gatanu tariki 12 Gashyantare 2021 ubwo Robert Maraj yari ari kugenda n’amaguru mu kirwa Long Island giherereye muri leta ya New York.

Polisi yatangaje ko umushoferi wagonze umubyeyi wa Kick Minaj yahise akomeza arabura.

Robert Maraj wari ufite imyaka 64 yajyanywe mu bitaro, bitangazwa ko yashizemo umwuka ku nwa Gatandatu.

Hakomeje gukorwa iperereza ngo hamenyekane uwaba yahitanye ubuzima bw’uyu musaza.

Kugeza ubu Nick MInaj ntacyo aratangaza kuri uru rupfu rw’umubyeyi we.

Nick Minaj yapfushije umubyeyi

Share