Sat-B yiyunze na Chriss Eazy wamushinjaga gushishura indirimbo ye “Ese Urabizi”

Umuraperi w’umunyarwanda Chriss Eazy yiyunze n’umuririmbyi w’umurundi Sat-B basubiranamo indirimbo “Izina” yamushinjaga kwigana nta burenganzira yamuhaye.

Muri Mata 2020 nibwo havutse ikibazo hagati y’umuhanzi Chriss Eazy wo mu Rwanda na Sat-B wo mu Burundi. Izingiro ry’uyu mwuka mubi ryari indirimbo yitwa “Izina” ya Sat-B byavugwaga ko ari inyiganano ya “Ese Urabizi?” ya Chriss Eazy.

Uyu musore uri kuzamuka muri Hip Hop yo mu Rwanda yagaragaje ukutishimira iyi ndirimbo ya Sat-B, avuga ko atari akwiye kwigana ndirimbo ye atabiherewe uburenganzira.

Mu Mpera z’icyumweru gishize hasohotse indirimbo yitwa “Izina Remix” ya Sat-B afatanyije n’abandi bahanzi bo mu Burundi nka Fablove, Bain Turo ndetse igaragaramo Chriss Eazy na AoBeats bo mu Rwanda.

Mu Kiganiro HOSE! yagiranye na Chriss Eazy yavuze ko nyuma yo kumvikana mu itangazamakuru banenga Sat-B, yaje kubegera abasaba ko bakorana remix.

Ati “Biriya byaraye bisa nk’aho byarangiye byari byatubabaje ariko twabiretse,  nyuma Sat-B aranyandikira ansaba ko twakora remix ariko tukavanga “Izina” na “Ese Urabazi”, icyo nahaye agaciro ni icyo yasabye sinavuga ko yemeye icyaha.”

Chriss Eazy avuga ko kuba Sat-B yaramusabye ko bakorana indirimbo byamushimishije ndetse ko yiteze ko hari icyo bizamufasha mu guteza imbere umuziki we.

Ati “Ntangira umuzuki nari nsanzwe nzi Sat-B ni umunyabigwi mu muziki. Njywe numva ari amahirwe akomeye yavuye muri kiriya kintu. Hari amahirwe yatangiye kumpa kandi izampa nk’ubu hari abantu bo mu Burundi batangiye kunyandikira.”

Uyu musore yemeza ko kugeza ubu nta kibazo afitanye na Sat-B ahubwo ko yahise aba inshuti ye ya hafi.

Indirimbo “Ese Urabizi” yasohotse mu mwaka ushize wa 2019, iri mu zikoze mu njyana ya Kinyatrap yakunzwe n’abantu benshi.

Sat-B yasabye Chriss Eazy ko bakorana indirimbo akuraho urwikekwe
Chriss Eazy yishimiye gukorana indirimbo na Sat-B

Share