Salima Mukansanga yanditse amateka mu gikombe cy’Isi

Ukoze ubushakashatsi aka kanya wasanga mu mazina y’abagore ari kuvugwa cyane ku Isi hataburamo izina ry’umunyarwandakazi Mukasanga Salima.

Ibi ntiwabijyaho impaka kuko yanditse amateka yo kuba umugore wa mbere usifuye mu mikino y’igikombe cy’Isi cy’abagabo iri kubera muri Qatar.

Ni irushanwa riba rihanzwe amaso n’abantu benshi cyane, nko mu 2018 abagera kuri miliyari 3,6 bakurikiye iyi mikino.

Bwa mbere mu mateka y’igikombe cy’Isi, hagaragayemo umugore afata ibyemezo mu mukino.

Uwo ni Salima Mukansanga umunyarwandakazi wari umusifuzi wa kane ku mukino u Bufaransa bwatsinzemo ibitego bine kuri kimwe cya Australia.

Mukansanga yari afite inshingano zo kugaragaraza iminota y’inyongera, gusimbuza abakinnyi no kumvikanisha abakinnyi n’abatoza hanze y’ikibuga.

 Uyu mwaka wa 2022 wabaye uw’amateka kuri Mukansanga kuko yanabaye umugore wa mbere wasifuye mu kibuga hagati mu mikino y’igikombe cy’Afurika CAN.

Abanyarwanda batandukanye ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje ko batewe ishema no kuba uyu munyarwandakazi ukomoka mu Karere ka Rusizi akomeje kwesa imihigo ku ruhando mpuzamahanga.

Salima Mukansanga yanditse amateka

Share