Rutanga Eric yavuye muri Rayon Sports asinyira Police FC

Rutanga Eric wari kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports, yamaze kwerekeza mu ikipe ya Police FC ku masezerano y’imyaka ibiri ndetse ashobora guhita agirwa kapiteni.

Rutanga Eric yasinye ku mugoroba wo kuri uyu wa kane Tariki 28 Gicurasi 2020, nyuma y’iminsi yari ishize aganira n’ubuyobozi bw’Ikipe ya Police FC.

Uyu musore ukina yugarira ku ruhande rw’ibumoso, agiye kumara imyaka ibiri mu ikipe y’abashinzwe umutekano w’igihugu, Police FC. Yaguzwe amafaranga miliyoni 15 ndetse azajya ahembwa umushahara w’amafaranga ibihumbi 800 ku kwezi.

Rutanga Eric avuye mu ikipe ya Rayon Sports yinjiyemo mu 2017 avuye muri APR FC yarerewemo.

Ikipe ya Rayon Sports yahagaritse amasezerano n’abakinnyi bayo, ifitiye Rutanga Eric umwenda w’amafaranga agera kuri miliyoni zirindwi.

Uyu ni umukinnyi wa kane usohotse muri Rayon Sports nyuma ya Iradukunda Eric uzwi nka Radu wasinyiye Police FC, Kimenyi Yves na Irambona Eric bose basinyiye gukinira Kiyovu Sport.

Rutanga yinjiye muri Police FC asangamo Ndayishimiye Celestin na Muvandimwe Jean Marie Vianney bakina ku mwanya umwe.

Rutanga Eric amaze gusinya amasezerano n’Umuyobozi wa Police FC, ACP Jean Bosco Rangira (Ifoto: Mucyo Antha)

Share