Rumaga yasohoye igisigo Buravan yatanzemo ikivugo cye

Umusizi Junior Rumaga yashyize hanze indirimbo yise Intango y’Ubumwe, irimo ikivugo cya nyakwigendera Yvan Buravan yasize amuhaye.

Tariki 17 Kanama- 17 Ugushyingo 2022, amezi atatu arashize umuhanzi Yvan Buravan yitabye Imana azize uburwayi.

Buravan yatabarutse akiri muto kandi agifite byinshi byo gukora mu muziki we.

Bimwe mu bikorwa yasize harimo n’indirimbo yakoranye n’umusizi Junior Rumaga yitwa Intango y’Ubumwe. Iyi ndirimbo irimo abandi bahanzi nka Mr Kagame, Fefe Kalume na Bull Dogg.

Ubwo umuvandimwe wa Yvan Buravan yakiraga igikombe cya KISS Summer Awards cyahawe alubumu ye Twaje, yavuze ko muri iyi ndirimbo Buravan yasize atanzemo icyivugo cye atigeze avuga ahandi.

Icyo kivugo kigira kiti “ Ndi intore yabyirukiye guhamya ibigwi n’ubudasa uwahuye n’urukererezabagenzi yaransanze nanzitse umutima uri ku muriro. Ingamba narwanye ni nyinshi n’amayeri nungutse ni menshi, ubwo bwinshi mbunganya intsinzi nacyuye, intore byahamye cyo umva nkwibwire.”

Junior Rumaga yavuze ko yagowe no gusohora iyi ndirimbo (igisigo) ku bwo kutakira ko Buravan yafataga nk’umuvandimwe atakibarizwa mu Isi y’abazima.

Share