RSAU igiye gusaranganya abahanzi asaga miliyoni 22

Sosiyete Nyarwanda y’Abahanzi RSAU , ku bufatanye na Minisiteri y’Umuco n’Urubyiruko, Inteko  y’Umuco,Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere RDB ndetse n’Ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe kurengera umutungo bwite mu by’ubwenge WIPO yatangaje ko igiye  kuwa 17 Ugushyingo 2022 hazakorwa umuhango w’isaranganya ry’amafaranga yavuye mu ikoreshwa by’ibihangano by’abahanzi ku nshuro ya gatatu

Uyu muhango uteteganywa n’Itegeko No 31/2009 ryo kuwa 26/10/2009 rigamije kurengera umutungo bwite mu by’Ubwenge.

 Iri saranganya ryateguwe hifashishijwe ikoranabuhanga rya porogaramu ya mudasobwa yitwa WIPOConnect yifashishwa n’andi masosiyete yo hirya no hino ku isi arengera inyungu z’abahanzi. Iyi ni porogaramu ikorwa n’Ishami ry;umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurengera umutungo bwite mu by’Ubwenge WIPO,ikaba yifashishwa mu bikorwa byo kwandika no gusaranganya amafaranga yakusanijwe.

Iri saranganya rizakorwa hagendewe ku rutonde (playlist) rugaragaza uko ibihangano byabo byakoreshejwe. Urwo rutonde rutangwa n’abakoresha ibihangano by’abahanzi bishyuye RSAU. Ni ibihangano byacuranzwe kuva muri Nzeri 2021 kugera muri Kanama 2022.

Abakoresha ibihangano bishyuye bari mu ngeri zitandukanye. Kuri iyi nshuro ya gatatu y’isaranganya , hazasaranganywa amafaranga y’u Rwanda agera kuri 22,339,417 frw.

Hazasaranganywa abahanzi b’Abanyarwanda n’abanyamahanga bagaragara ku rutonde (Playlist) rwatanzwe n’abubahirije Itegeko No 31/2009 ryo kuwa 26/10/2009 rirengera umutungo bwite mu by’ubwenge.

 Umuhanzi uzahabwa amafaranga menshi ni umunyarwanda Hakizimana Cyprien utambutsa ubutumwa bw’ijambo ry’Imana muri caller Tunez.

Abahanzi bazasaranganywa bose hamwe bagera kuri 334 mu gihe Abanyarwanda ari 124 bazasaranganwa arenga miliyoni 19 naho Abanyamahanga akaba ari 210.

Share